WISIRAGIRA : Uburyo bwashyizweho hanozwa serivisi ihabwa abaturage batanyurwa n’ibisubizo

Abahagarariye inzego zatowe guhera ku rwego rw’umudugudu kugera ku rwego rw’Akarere n’abandi bayobozi batandukanye basobanuriwe uburyo Akarere kifashisha mu rwego rwo gukemura ibibazo bituma abaturage bisiragiza mu buyobozi. Ni gahunda yo gutanga serivise inoze hifashishijwe ikoranabuhanga bwiswe “WISIRAGIRA”

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Richard Mutabazi avuga ko uburyo bw’ikoranabuhanga bwiswe “WISRAGIRA” ari uburyo bwo kubika amakuru hifashishijwe ikoranabuhanga buzafasha abaturage n’abayobozi kubika neza amakuru bahawe y’ibibazo bigezwa ku bayobozi ku nzego zitandukanye uhereye ku rwego rw’Akagari kuko bishyirwa mu ikoranabuhanga . Umuyobozi w’Akarere Mutabazi Richard yagize ati: “Mu mikorere yayo nta kidasanzwe ahubwo ikidasanzwe ni uburyo bwo kubika amakuru y’ibibazo biba byakemuwe”.

Hari abaturage bamwe  batanyurwa n’uburyo bakemurirwa ibibazo,  uko abayobozi bahindutse mu Kagari, ku Murenge cyangwa no ku Karere bagatangira ikibazo cyabo ubushyashya kandi kiba cyarahawe umurongo cyari cyararangiye, wajya gushaka amakuru bikagorana uburyo bwo kumenya imiterere y’ikibazo. Bikaba ngombwa ko kugikemura bitangira bundi bushya.

Ubu buryo bw’ikoranabuhanga bwasobanuriwe abayobozi bahagarariye abandi guhera ku mudugudu kuri uyu wa 30 kanama ubwo bitabiraga inama mpuzabikorwa. Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana Emmanuel yashimye iri koranabuhanga ”WISIRAGIRA”, avuga ko bizarushaho gufasha abaturage kubona serivisi nziza.