Menya Bugesera

Menya Akarere ka Bugesera

Akarere ka Bugesera ni kamwe mu turere 30 tugize Igihugu cy’u Rwanda. Ni Akarere gaherereye mu Ntara y’Iburasirazuba, mu majyepfo y'Iburengerazuba bwayo. Mu majyepfo gahana imbibi n’igihugu cy’u Burundi, mu Majyaruguru yako gahana imbibi n’Akarere ka Kicukiro, mu Burasirazuba gahana imbibi n'Uturere twa Rwamagana na Ngoma. Mu Burengerazuba bwako gahana imbibi n’Uturere twa Kamonyi, Ruhango na Nyanza.

Akarere ka Bugesera ni akarere gafite ubuso 1337 km2, gatuwe n'abaturage 551,103 (hashingiwe ku ibarura rusange ry'abaturage rya 2022). Ni akarere kagizwe n’Imirenge 15, Utugari 72 n’Imidugudu 581.

know_your_gov_pic

Igishushanyo mbonera cy' Akarere ka Bugesera

15

Imirenge

72

Utugali

581

Imidugudu

450

Ubucucike (pop/Km2)

551 103

Umubare w'abaturage (2022)

1 337

Ubuso (Km2)

Ibyo wamenya kuri Bugesera

Akarere ka Bugesera ni akarere karimo gutera imbere cyane kuko utagatandukanya n'Uturere tw'Umujyi wa Kigali cyane ko kari mu birometero 15 by'Umujyi wa Kigali. Imishinga minini ikorerwa muri ako Karere yaba iyabikorera cyangwa iya Leta igafasha gutera imbere, twavugamo:

1. Ikibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Bugesera (Bugesera International Airport)

Ni ikibuga kiri kubakwa mu Murenge wa Rilima, Ubu imirimo yo kucyubaka ikaba iri hafi kugera ku musozo.

2. Inganda zitandukanye zubatse (Industrial Park)

Mu Murenge wa Gashora, mu kagari ka Kagasa hari Icyanya cyahariwe Inganda BUGESERA SPECIAL ECONOMIC ZONE (BSEZ) gifite ubushobozi bwo kwakira inganda 20, ubu harimo 12 zikora neza, twavugamo nka Imana Steel Rwanda, Uruganda rukora ibyuma by'ubwubatsi (https://www.imanasteel.co.rw/), ndetse no mu yindi Mirenge itandukanye nka Ntarama ahari Uruganda rukora amasabune, ndetse n'impapuro z'isuku ROBA INDUSTRIES Ltd, ndetse n'Ububiko butandukanye.

3. Amahoteli (Hotels) ndetse n'Ubukerarugendo.

Akarere ka Bugesera kamaze gutera imbere mu buryo bushimishije mu bijyanye n'amahoteri ndetse n'ubukerarugendo aho hagaragara aho abantu batandukanye bashobora kwiyakirira bitewe n'ubushobozi bwabo, ndetse n'aho bakunda. Mu karere ka Bugesera hagaragara kandi amahoteri manini nka:

A. La Palisse Hotel Nyamata: Ni Hoteri yubatse mu Murenge wa Nyamata ikaba ari hotel itanga service zitandukanye iherereye mu Karere ka Bugesera, LA PALISSE HOTEL NYAMATA - Hotel in Nyamata (business.site). Iyi hoteri kandi ikaba ifite ishami mu Murenge wa Gashora (LA PALISSE HOTEL GASHORA)

B. Palast Rock - Iyi ni Hoteri iherereye mu Murenge wa Nyamata, mu Kagari ka Nyamata y'Umujyi - https://www.palasthotelrwanda.com// .

C. La Palisse Gashora - Ikaba iherere mu murenge wa Gashora LA PALISSE HOTEL NYAMATA - Hotel in Nyamata (business.site)/ ku nkegoro z'ikiyaga.

4. Imibereho y'abaturage.

Abaturage b'Akarere ka Bugesera batuye mu Midugudu aho ibikorwa remezo bibageraho mu buryo bworoshye. Igice kini cy'abaturage batunzwe no gukora ibikorwa by'Ubuhinzi ndetse n'Ubworozi.

5. Urwego rw'Imirenge mu Karere ka Bugesera

Akarere ka Bugesera kagizwe n'Imirenge cumi n'itanu (15), Utugari mirongo irindwi na tubiri (72), ndetse n'Imidugudu magana atanu na mirongo inani n'umwe (581). Aha turibanda ku mirenge mu gihe wakwifuza amakuru wakwifashisha nomero za terelefone z'abayobozi kuva ku karere kugeza ku mudugudu.

1. Nyamata

Nyamata ni Umurenge w'Umujyi, ndetse ni naho Ibiro bikuru by'Akarere ka Bugesera byubatse, ukaba ugizwe n'Utugari dutanu (5) aritwo: Kanazi, Nyamata Ville, Kayumba, Maranyundo, Murama.

2. Ntarama

Ntarama ni Umurenge w'Umujyi, uri mu marembo y'Akarere ka Bugesera; uvuye mu Mujyi wa Kigali uza i Bugesera unyuze mu muhanda wa Kaburimbo Kigali-Nemba, ukaba ugizwe n'Utugari dutatu (3) aritwo Cyugaro, Kanzenze na Kibungo; uyu Murenge ufite ubuso bunini budatuwe ndetse ukaba ukeneye abashora imari yabo cyane mu buhinzi.

3. Mayange

Mayange ni Umurenge w'umujyi nawo, cyane ko hashyizwe ibikorwa by'iterambere bitandukanye kubera umushinga wa Millemium Village Project wakoreyemo, uyu murenge unyurwamo n'umuhanda wa kaburimbo, ukaba igizwe n'utugari dutanu (5) aritwo Kibenga, Kagenge, Gakamba, Kabirizi na Mbyo.  Umurenge wa Mayange ubarizwamo kandi Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako ndetse n'Ikigo cy'Amahugurwa cya Police cya Gako biri mu Kagari ka Mbyo. Uyu Murenge ufite ubuso bunini budatuwe ndetse ukaba ukeneye abashora imari yabo cyane mu buhinzi.

4. Musenyi

Musenyi ni umurenge ugaragara nk'icyaro, nubwo ufite abaturage benshi, imishinga itandukanye iri kuwukorerwamo cyane uwo kuwugezamo amashanyarazi ukaba igizwe n'utugari tune aitwo Musenyi, Gicaca, Rulindo, Nyagihunika. Mu buhinzi uyu murenge uteye imbere cyane kubera ukikijwe n'amazi mu gihe wakwifuza amakuru ukaba wakwifashisha nomero zatazwe haruguru.

5. Mwogo

Mwogo ni umurenge ugaragara nk'icyaro, ukorerwamo cyane ubuhinzi ku buso buhuje ku muceri mu gishanga cya rurambi, ndetse n'urutoke, ukaba ukorerwamo cyane n'imirimo y'ubworozi ukaba igizwe n' utugari tune Rurenge, Bitaba, Rugunga na Kagasa buhinzi uyu murenge uteye imbere cyane kubera ukikijwe n'amazi mu gihe wakwifuza amakuru ukaba wakwifashisha nomero zatazwe haruguru.

6. Juru

Juru ni Umurenge ugaragara nk'icyaro, ukorerwamo cyane ubuhinzi ku buso buhuje ku rutoke, ukaba ukorerwamo cyane n'imirimo y'ubworozi bw'inzuki, ndetse hakaba hagaragara amabuye meza y'ubwibatsi atandukanye ukaba igizwe n' utugari dutanu Kabukuba, Mugorore, Juru, Rwinume, na Musovu ku yandi makuru ukaba wakwifashisha nomero zatazwe haruguru.

7. Rilima

Rilima ni Umurenge ufite ibiyaga byinshi, ukorerwamo cyane ubuhinzi ku buso buhuje bwiganjemo ibishyimbo n'ibigori. Ni umurenge kandi uri kubakwamo ikibuga cy'indege cya Bugesera (BUGESERA INTERNATIONAL AIRPORT). Ugizwe n'Utugari dutanu (5) ari two: Nyabagendwa, Kabeza, Kimaranzara, Karera, na Ntarama.

8. Gashora

Gashora ni Umurenge ukorerwamo cyane ubuhinzi ku buso buhuje bwiganjemo ubuhingwamo ibishyimbo n'ibigori, ukaba ugizwe n'utugari dutanu Biryogo, Kabuye, Kagomasi, Mwendo, na Ramiro. Ni umurenge ufite bitanu (5).

9. Rweru

Rweru ni umurenge ukorerwamo cyane ubuhinzi ku buso bw'ibishyimbo n'ibigori, ukaba ugizwe n'utugari dutanu Sharita, Batima, Kintambwe, Mazane (Abaturage bakimuwemo kubera ko hari mu manegeka), Nemba, Nkanga.

10. Kamabaye

Kamabuye ni Umurenge uherereye ku mupaka w'u Rwanda n'u Burundi ukorerwamo cyane ubuhinzi bwiganjemo ubw'imyumbati n'ibigori ndetse n'ibindi bihingwa, ukaba ugizwe n'utugari dutanu Burenge, Biharagu, Nyakayaga, Tunda, na Kampeka hakaba hari ibiyaga byifashishwa n'abaturage mu bikorwa by'ubuhinzi n'ubworozi birimo Cyohoha y'amajyepfo.

11. Ngeruka

Ngeruka ni Umurenge ukora ku kiyaga cya Cyohoha y'amajyaruguru ukaba ufite ubuso bunini bukorerwaho imirimo y'ubuhinzi bw'imyumbati, ibishyimbo n'ubworozi. Uyu Murenge ugizwe n'utugari dutanu turimo: Murama, Rutonde, Ngeruka, Nyakayenzi, na Gihembe.

12. Ruhuha

Ruhuha ni Umurenge uteye imbere ukaba ugaragara nk'ihuriro ry'Imirenge ya Ngeruka, Shyara, Mareba, hakorerwa ibikorwa cyane by'ubucuruzi, ariko ufite n'ubuhinzi buteye imbere burimo ubw'umuceri (Hari n'uruganda rw'Umuceri), ubuhinzi bw'imbuto (Inyanya, Ubunyobwa, imyembe). Ugizwe n'utugari dutanu (5) ari two: Ruhuha, Bihari, Kindama, Gikundamvura, na Gatanga. 

13. Mareba

Mareba ni Umurenge ukorerwamo ubuhinzi cyane cyane ubw'umuceri n'imboga bikorerwa mu bishanga bitunganyije  n'ibyanya byuhirwa. Uyu murenge ugizwe n'utugari dutanu (5), Gakomeye, Bushenyi, Nyamigina, Rango, na Rugarama.

14. Shyara

Shyara ni Umurenge ukorerwamo ubuhinzi cyane bw'umuceri, ndetse hakaba n'ubutaka bwiza butanga amatafari y'ubwubatsi, ukaba uhana urubibe n'akarere ka Nyanza mu majyepfo ukaba ugizwe n'utugari dutanu Nziranziza, Rebero, Kamabuye, Rutare, na Kabagugu ku yandi makuru ukaba wakwifashisha nomero zatazwe haruguru.

15. Nyarugenge

Nyarugenge ni Umurenge ukorerwamo ubuhinzi cyane bw'imyumbando, ndetse , ukaba uhana ukaba ugizwe n'utugari dutanu Murambi, Ngenda, Gihinga, Kabuye, na Rugando ku yandi makuru ukaba wakwifashisha nomero zatazwe haruguru.

6. Urwego rw'Akagari mu Karere ka Bugesera

Akarere ka Bugesera kagizwe n'Utugari mirongo irindwi na tubiri (72), Urwego rw'Akagari ni uRwego ruyoborwa n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagali, Afatanyije n'Ushinzwe Imibereho Myiza, ndetse n'iterambere -SEDO (Social Economic Development Officer), nirwo rwego rwegereye abaturage, rukaba rushinzwe cyane cyane ubukangurambaga mu buhinzi, ubworozi, ubuzima, ndetse na gahunda za Leta.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari akorana bya hafi n'inzego zatowe n'abaturage cyane Njyanama, abashinzwe ubuzima n'abandi bashobora gufasha mu iterambere rusange ry'Abaturage.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa n'Uwo bafatanya - SEDO batanga raporo ku rwego rw'Umurenge, Mu gihe mwakifufa kuvugisha Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari, cyangwa uUshinzwe Iterambere n'Imibereho myiza ku Kagari Mwakwifashisha nomero musanga kuri link ikurikira.

7. Urwego rw'Umudugudu mu Karere ka Bugesera

Akarere ka Bugesera kagizwe n'imidugudu magana atanu mirongo inani n'Umwe (581), nkuko bisanzwe iyi midugudu iyoborwa n'Abaturage cyane ko Abaturage bose bagize umugudugu aribo bafata icyemezo mu nteko rusange y'umudugudu ku iterambere ry'Umudugudu.

Ariko bitoramo abayobozi barimo Umukuru w'umudugudu, abanyabuzima, abakurikirana umutekano, ndetse n'abajyanama, umudugudu utanga raporo ku rwego rw'Akagari nubwo umuyobozi w'umudugudu aba ari umukorera bushake (Adahembwa).

Muri service zitangirwa ku mugudugu hari ibyangobwa, ndetse n'ibyemezo bihabwa abaturage, umudugudu kandi ukorana n'izindi nzego zishinzwe cyane ibijyanye n'Iterambere rusange, Umutekano, ndetse n'Umutuzo w'Abaturage n'ibyabo.

Urutonde rwa nomero za telephone ku karere, umurenge, ndetse n'Akagari.