Wharton University of Pensylvania incuti y’Akagari ka Murama

Umuganda wo, mu murenge wa Nyamata witabiriwe n’intumwa ya rubanda Rwaka Pierre Claver mu ijambo rye yibukije abaturage gahunda za Leta zigamije imibereho myiza. Honorable Rwaka yemereye abaturage bo mu kagari ka Murama inzitiramubu. Wharton University of Pensylvania ikomeje kubaka ubucuti n’abaturage bo mu kagari ka Murama mu Murenge wa Nyamata. Abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Wharton Univerity yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika bayobowe na Professor Catheline bifatanyije n’abaturage mu muganda rusange wo kuri uyu wa gatandatu taliki 27/5/2017. Ni incuro ya 2 abanyeshuri bo muri kaminuza ya Wharton Univerity bifatanya n’abaturage bo mu Kagari ka Murama mu gikorwa cy’umuganda rusange. Mu mwaka 2016 nabwo umuganda wo kubakira abarokotse genocide yakorewe abatutsi batishoboye bawugizemo uruhare. Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Nsanzumuhire Emmanuel avuga ko abo banyamahanga baje kubaka ubucuti n’akagari ka Murama. Ni muri urwo rwego abanyeshuri bo muri Kaminuza Wharton Univerity of Pensylvia bazaniye amatungo magufi abanyamuryango ba ukuri kuganze agizwe n’ihene 21. Umuryango ukuri kuganze ubusanzwe ugizwe n’abanyarwanda barokotse genocide yakorewe abatutsi 1994, imiryango ifite abantu bafungiwe icyaha cya genocide n’abantu bireze bakemera ko bakoze icyaha cya genocide yakorewe abatutsi bakanasaba imbabazi abo bahemukiye. Abanyamuryango b’ukuri kuganze bose bahuriye ku gusaba no gutanga imbabazi z’icyaha cyakozwe cya genocide. Mukantare Jacqueline