Urwibutso rwa genocide rwa Nyamata ruzajya mu murage w’isi
Inzu ishyinguye imibiri y’abatutsi bazize genocide yakorewe abatutsi i Nyamata yari kiliziya. Iyo kiliziya yiciwemo abantu benshi kandi ni nayo ibitsemo imiri y’abahiciwe. Iyo mpamvu yatumye urwibutso rwa genocide yakorewe abatutsi rwa Nyamata rutoranywa kugirango ruhagararire izindi nzibutso z’inzu z’imana mu nzibutso zizashyirwa mu murage w’isi.
kuri uyu wa gatanu taliki ya 26/8/2016, Bwana Butoto yohani umukozi wa CNLG ushinzwe umushinga wo kwandikisha inzibutso 4 ; Nyamata, Gisozi, bisesero na Murambi mu murage w’inzibutso ku rwego rw’isi yasobanuye impamvu kiliziya ya Nyamata ariyo yatoranyijwe mu zindi nzu z’imana kugirango ishyirwe mu murage w’isi. Ati: ‘’Imbere muri kiliziya hiciwemo abantu benshi bari bahahungiye baba ari naho bashyingurwa. Iyo niyo mpamvu yatumye inzu y’urwibutso rwa genocide yakorewe abatutsi 1994 ya Nyamata itoranywa ngo ishyirwe mu murage w’isi’’. Bwana Butoto ati: “Kuba rushizwe mu nzibutso z’umurage w’isi nk’urwibutso rwa genocide ntabwo rukiri urwo abanyarwanda bonyini. Ati: ‘’Bivuze ko mu gihe inzibutso za genocide zizaba zimaze kwemerwa ku rwego rw’isi ruzitabwaho ku rwego rw’isi ndetse n’amateka ya genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda 1994 azarushaho kumvikana ku rwego rw’isi’’.
Bwana Butoto avuga ku kigenderewe kuri uyu munsi yavuze ko impamvu yamuhuje n’abaturage bo mu karere ka Bugesera ari ukugirango bagire imyumvire imwe. Butoto Yohani ati : ‘’Urwibutso rwa genocide yakorewe abatutsi rubumbatiye amateka yacu, turasabwa kugira imyumvire imwe, kumenya no kurinda ibimenyetso by’amateka ya genocide yakorewe abatutsi birimo’’.
Yongeyeho ko abaturage bagomba kumenya ko urwibutso rwa jenocide yakorewe abatutsi rwa Nyamata rugiye kujya mu murage w’isi, bakamenya n’imbibi zarwo. Ari ahazingurutsi urwibuto ndetse n’agace kose kegereye urwibutso. Ati: ‘’Hari imbibe zizengerutse urwibutso zigomba gufatwa neza; hari n’agace gatoranywa hashingiwe ku bimenyetso bifitanye isano n’urwo rwibutso arizo mbibi zikumiriwe’’. Akomeza avuga kuri izo mbibi zikumiriwe ntabwo byemewe ko zikurwaho cyangwa ngo zigire icyo zihindurwaho. Iyo hagize igihindurwa ku gikorwa kiri mu mbibi zikumiriwe nyira igikorwa amenyekanishe izo mpinduka. Yavuze kandi ko urwibutso rugiye mu murage w’isi mbere na mbere rucungwa n’abaturage bahatuye ariko n’isi irufiteho ijisho.
Asoza, Bwana Nsanzumuhire Emmanuel Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera yasabye abari aho kujyana ubutumwa bakabugeza ku bandi kugira ngo bose bakomeze kugira imyumvire imwe mu kurinda no gusigasira amateka ya genocide yakorewe abatutsi cyane muri iki gihe komisiyo ishinzwe kurwanya jenocide yakorewe abatutsi irimo kwegeranya ibisabwa ku rwego rw’isi kugirango inzibutso za genocide zubatswe mu Rwanda zemerwe ku rwego rw’isi.
Biteganyijweko ibikorwa byo kwitegura kugirango inzibutso 4 za genocide yakorewe abatutsi zemerwe ku rwego rw’isi bizarangira mu kwezi kwa 6 mu 2018.
Mukantare Jacqueline