Urwego rw’umuvunyi rwibukije inshingano yo kurwanya ruswa n’ibisa nayo
Mu kurushaho kunoza imikorere no gukomeza guhangana na ruswa n’akarengane Urwego rw’umuvunyi rusura Uturere. Ni Muri urwo rwego kuri uyu wa kabiri tariki 18 Nzeri 2018 Bizimana Patrick umukozi ushinzwe kurwanya ruswa n’Akarerengane mu Rwego rw’umuvunyi yahuguye Komite zo kurwanya Ruswa n’Akarengane mu mirenge yose igize Akarere ka Bugesera.
Inyito nyayo ya ruswa mu rurimi rw’ikinyarwanda igaragarira mu bimenyetso biranga ruswa. Kwigwizaho imitungo udashobora kubonera ubusobanuro bw’inkomoko yayo ni ruswa. Umuntu iyo akoresheje umwanya cyangwa icyubahiro yahawe binyuranyije n’amategeko mu guha cyangwa mu hari icyo usaba; ni imwe muri ruswa.
Bizimana Patrick, umukozi ushinzwe kurwanya ruswa n’Akarengane ku rwego rw’umuvunyi, ubwo yari mu mahugurwa y’umunsi umwe, yibukije abari mu mahugurwa ko ruswa ari kimwe mu bigaragaza ko ubuyobozi bunaniwe inshingano ; bityo bukaba bwatakarizwa ikizere. Bizimana Patrick yakomeje avuga ko mu gihugu cyimakaje ruswa n’akarengane haba umwiryane n’amakimbirane, uburiganya, amaherere, amacakubiri ajyana abantu kwicana ndetse n’ubukene bukabije.
Bwana Bizimana, kandi ubwo yibutsaga komite zo mu Mirenge uko ari cumi n’itanu igize Akarere ka Bugesera, gahunda ihamye yo gukomeza kurwanya no guhangana na ruswa n’akarengane yagarutse ku ntege nke zigaragara ku bantu banga kwiteranya badatanga amakuru ngo bitabaturukaho.