Uruzinduko rw'abasenateri muri Bugesera
Senateri Niyomugabo Cyprien ashimira abaturage batuye mu mudugudu w’icyitegererezo wa Rweru utuwe n'abimuwe mu birwa bya Mazane na Sharita ibyo bamaze kugeraho.
Bimwe mu byo bishimira ni amazu babamo, inka bagabiwe na Nyakubahwa Prezida wa Repubulika Paul Kagame zororewe mu biraro rusange, agakiriro gahuza abakora umwuga w’ubusuderi, ububaji n’ibindi bikorwa by’ubukorikori, ishuri ryigisha ubumenyingiro n'imyuga (TSS Batima), n'ivuriro ry’ibanze ritanga serivisi z’ubuvuzi ku baturage bo muri uyu mudugudu ndetse no ku bandi baturage baryegereye harimo na serivisi z’ububyaza. Muri uyu Mudugudu kandi Abasenateri basuye amarerero y’abana bato akorera mu ngo aho abana batuye umudugudu w’abimuwe mu Kagari ka sharita na Mazane birirwana n’ababyeyi abandi bagiye mu mirimo ibatunze ya buri munsi.
Baherekejwe n’umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu Madame Umwali Angelique, Senateri Hon. Niyomugabo Cyprien na Senateri Hon. Kanziza Epiphanie, nyuma yo gusura ibikorwa baganiriye n’abatuye uyu Mudugudu no ku bindi bibazo by'iterambere, n’ibijyanye n’imibereho myiza n'imibanire hagati yabo muri rusange birimo na gahunda nshya yo kwivana mu bukene. Hon. Niyomugabo yabakangurira kugira umuco wo kwishakamo ibisubizo badategereje buri gihe guhabwa ubufasha