URUHARE RW’INGO MBONEZAMIKURIRE MU KURWANYA IMIRIRE MIBI N’IGWINGIRA MU BANA BATO
Ku bufatanye na Caritas Rwanda, Plan International, Gasore Serege Foundation, SOS Rwanda, AEE n’abandi mu karere ka Bugesera, hatangiye icyumweru cyahariwe kwita ku bikorwa by’ingo mbonezamikurire y’abana bato hagamijwe kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana bato, gifite insanganyamatsiko igira iti: “Isibo, Igicumbi cy’Imikurire Myiza y’Umwana”.
Ku rwego rw’Akarere, iki gikorwa cyatangirijwe mu Murenge wa Mareba kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 07 Gicurasi 2025.
Atangiza ku mugaragaro Icyumweru cyahariwe ingo mbonezamikurire y’abana bato mu Karere ka Bugesera, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Imanishimwe Yvette, yashimiye abafatanyabikorwa batandukanye bafatanya n’akarere mu bikorwa byo guteza imbere imikurire y’abana bato hakurikijwe inkingi 6 mu kwita ku mikurire yabo.
Ati: “Nk’uko biba mu nkingi esheshatu ziba mu ngo mbonezamikurire y’abana bato, arizo uburezi, ubuzima, umutekano w’umwana, isuku n’isukura, gukangura ubwonko bw’umwana n’uburere buboneye; Ibyo byose rero tubigeraho dufatanyije. Kugira ngo tubigereho kandi, ni uko ubuyobozi, ababyeyi, abafatanyabikorwa; twese dushyira hamwe kugira ngo umwana agire imikurire myiza, tumurinde imirire mibi, tumurinde guhohoterwa, ndetse tumurinde n’igwingira.”
Twagiramariya Thesese ukuriye abajyanama b’ubuzima ku Kagari ka Rugarama, avuga ko akazi o kwita ku mikurire y’abana bato bifite akamaro mu iterambere ry’umuryango. Avuga ko kandi abajyanama b’ubuzima bahawe amahugurwa abafasha kwita ku bana; haba kubapima imikurire, gutanga ubujyanama ku babyeyi bafite abana bagaragaweho ibibazo bifitanye isano n’imirire mibi n’igwingira n’ibindi.
Ababyeyi bafite abana barererwa mu ngo mbonezamikurire bavuga ko gahunda y’ingo mbonezamikurire yazamuye urwego rw’uburere bw’abana babo mu mikurire no mu bwonko kandi ko binabafasha kuba bakora imirimo itandukanye neza ngo kuko babona aho basiga abana babo kandi hizewe umutekano.
Mu Karere ka Bugesera habarizwa imbonezamikurire y’abana bato zigera ku 1659 zirera abana 56,472, aho muri izo ngo harimo izishingiye ku mashuri, iz’icyitegererezo ndetse n’ingo mbonezamikurire zo mu Midugudu.
Akarere ka Bugesera kari gushyira imbaraga mu kwita ku ngo mbonezamikuriye y’abana bato bizafasha kugabanya igipimo cy’igwingira mu bana, aho gafite intego yo kurivana kuri 26.1% rikagera kuri 15% muri 2029.