Uruhare rwa miliyoni 47 mu bikorwa byo gufasha abatishobye ni ubwitange bw’urubyiruko
Imiryango itishoboye yubatswe mu kwezi kw’ibikorwa by’urubyiruko rwa Bugesera byatangiye tariki 10 Gashyantare kugeza tariki 17 Werurwe 2023 byashoje abaturage barindwi batishoboye babonye amacumbi, abaturage bane borojwe inka, n’abandi basaga 120 b’abanyantege nke batagiraga ubwiherero babubonye. Ibyo bikorwa byose bifite agaciro ka miliyoni 47 z’amafaranga y’u Rwanda yavuye mu bwitange bw’urubyiruko n’abaterankunga barwo.
Umuhuzabikorwa w’urubyiruko mu Karere ka Bugesera Akaba n’Umujyanama uhagarariye urubyiruko mu Nama Njyanama y’Akarere ka Bugesera Mbonimpaye Pascal avuga ko kubigeraho bifashishije amatsinda 253 y’urubyiruko abarurwa mu karere, asanzwe yigishwa umuco, baregerewe. Bwana Mbonimpaye ati : Ni naho twahereye tubasaba kugirango bitange mu mbaraga bafasha abanyantege nke. Akomeza avuga ati: “Kandi turacyafite gahunda yo gufasha abatishoboye”.
Gabriel Hakizimana na Zahara Mujawamariya bombi bo mu murenge wa Mayange Akagari ka Kagenge ni bamwe bahawe inzu n’inka batagiraga aho kuba bashima ibikorwa by’uru rubyiruko; bemeza ko bagiye guhera kuri iri cumbi n’inka bahawe bakivana mu bukene.