Urugendoshuri rw’abunzi ba ruhuha
Abakozi bashinzwe ubufasha mu by’amategeko(MAJ) mu Karere ka Bugesera bakurikiranye inteko y’abunzi ku rwego rw’Akagari; Akagari ka Ruhuha, Bihari,Gatanga, Kindama na Gikundamvura mu Murenge wa Ruhuha aho bunganiranye ku buryo bwo kunga hakurikijwe amategeko agenga abunzi nabo.
Abunzi 42 baje mu rugendoshuri ku Murenge wa Ruhuha kuri uyu wa 18 ukwakira 2017 bicaye mu nteko y’abunzi b’umurenge bunga Nyamurinda Boniface umwunzi wo kagari ka Kindama na Uwimana Laurence umugorewe babana mu buryo butemewe n’amategeko.
Mu rwego rwo kunoza imirimo y’abunzi Kabarisa Fulgence Coridanteri wa MAJ mu Karere ka Bugesera ati : Uyu ni umwanya wo kwibukiranya uburyo barushaho kunoza imikorere mu gihe cyo kunga’’. Ibyo yabivuze amaze kubona ko hari ubwo badasobanukirwa amategeko n’amabwiriza bibagenga.
N’ubwo imyanzuro ifatirwa mu nteko y’abunzi, iyo igiye gushyirwa mu bikorwa igezwa mu rukiko igashyirwaho kashi mpuruza ikaba ndakuka, MAJ Mutuyimana Florentine wakurikiranye inteko y’umurenge wa Ruhuha yavuze ko inteko y’abunzi itandukanye n’urukiko; ishinzwe kunga bitandukanye n’uko bamwe babyibaza. Ibyo inteko y’abunzi igomba kwibutsa abantu buri gihe uko inteko iteranye. Ikindi gikurikiranwa mbere y’uko inteko itangira kumva abafitanye ibibazo ni uko abatangabuhamya bahezwa mu mikirize y’ikibazo, bagahamagarwa bibaye ngombwa.
Mutuyimana yakomeje avuga ko abafitanye ibibazo bahimo abunzi 3 bagomba kuba mu kibazo bafitanye, abasigaye muri 7 basanzwe bagize inteko bagafasha abitabiriye gutanga ibitekerezo bicaye mu bitabiriye inteko. Abo batatu ni nabo bafatira umwanzuro ikibazo.
Imikirize y’ikibazo cya Nyamurinda Boniface umwunzi wo kagari ka Kindama na Uwimana Laurence umugorewe babana mu buryo butemewe n’amategeko yahuje n’uko abunzi b’Akagari ka Kindama banzuye. Ibyo bivuze ko amategeko yubahirizwa nta marangamutima.
Uhagarariye MAJ ku rwego rw’Akarere Kabarisa Fulgence wanyuzwe n’imikirize y’ikibazo, yavuze ko ari ibyo kwishimira kubona abunzi bunga umwunzi mugenzi wabo batabogamye.