URUBYIRUKO RWASINYANYE IMIHIGO YA 2024-2025 N'UBUYOBOZI BW’AKARERE, RWIYEMEZA GUKEMURA IBIBAZO BIKIBANGAMIYE IMIBEREHO MYIZA Y’ABATURAGE

Urubyiruko rw’Akarere ka Bugesera  rwasinyanye imihigo n’Ubuyobozi bw’Akarere rwiyemeza gukemura ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage birimo kubakira abatishoboye muri uyu mwaka wa 2024-2025.

Ibi rwabigaragaje kuri uyu wa mbere tariki ya 04 Ugushyingo 2024, ubwo rwamurikaga uko imihigo ya 2023-2024 yeshejwe ndetse no guhiga iya 2024-2025.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Bugesera, Mbonimpaye Pascal, yagaragarije Ubuyobozi bw’Akarere n’abafatanyabikorwa mu bikorwa by'urubyiruko, ibyo rwagezeho; birimo gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage, kugarura abana ku mashuri kubakira abatishoboye no kuboroza amatungo.

Nyuma yo kugaragaza ibyo urubyiruko rwagezeho, Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Bugesera, Mbonimpaye Pascal, yasinyanye imihigo n’umuyobozi w’Akarere Mutabazi Richard ndetse n’abahuzabikorwa b’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ku rwego rw’Imirenge basinyana n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge igize Akarere ka Bugesera.

Mbonimpaye yavuze ko imihigo bafite uyu mwaka izibanda ku bikorwa byo gukemura ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage nko kubakira no gusanira abatishoboye amacumbi, kuboroza amatungo, gukora ubukangurambaga kuri gahunda za Leta zitandukanye ndetse no kubakira abamugariye ku rugamba rwo kubohora Igihugu nk’ikimenyetso cyo kubashimira ubutwari bwabo.

Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard yashimiye Urubyiruko rw'Akarere n'abafatanyabikorwa mu bikorwa bakora bigamije kuzamura imibereho myiza y'abaturage, abasaba gukomeza gukora cyane no gufatanya n’Ubuyobozi bw’Imirenge kugira ngo barusheho gutanga umusaruro mwiza.

Meya Mutabazi yasabye uru rubyiruko kandi kurushaho guhanga udushya mu bikorwa biri mu mihigo y’uyu mwaka, harimo no gufatanya n’Akarere gufasha abaturage kwitabira gahunda za Leta; zirimo kwivana mu bukene, ndetse no gufatanya na bo  mu kwicungira umutekano; cyane cyane kunoza irondo.

Muri iki gikorwa, Urubyiruko rw'Akarere ka Bugesera rwashyikirije Ubuyobozi bw'Akarere igikombe cy’umwanya wa kabiri (2) ruherutse kwegukana mu mihigo y'inama y'Igihugu y'Urubyiruko 2023-2024 ku rwego rw’Igihugu, bizeza ubuyobozi kurushaho kwitwara neza mu kwesa imihigo y’uyu mwaka wa 2024-2025 rukazegukana umwanya wa mbere.

Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Urubyiruko mu Karere ka Bugesera, Mbonimpaye Pascal asinyana imihigo ya 2024-2025  n'Umuyobozi w'Akarere, Mutabazi Richard.

Abahuzabikorwa b'Inama y'Igihugu y'Urubyiruko mu Mirenge nabo bashyize umukono ku mihigo n'Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge igize Akarere ka Bugesera .

nNi igikorwa kitabiriwe n'Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge, Abayobozi b'Amashami, abakozi b'Akarere ka Bugesera ndetse n'abafatanyabikorwa.