URUBYIRUKO RWO MU MURENGE WA RWERU RWITEJE IMBERE BINYUZE MU GUKORA INKWETO

Urubyiruko rwo mu Murenge wa Rweru, rwibumbiye muri koperative One Direction Shoes Maker, rukora inkweto zigezweho kandi ziramba, rurashimira Leta y’u Rwanda n’ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera ku ruhare bagize mu kurufasha kwihangira imirimo.

Iyi koperative yatangijwe hagamijwe guhangana n'ikibazo cy’ubushomeri no guteza imbere ubukungu bw’urubyiruko rutuye mu murenge wa Rweru. 

Umuyobozi wa Koperative One Direction Shoes Maker, Karangwa Pacifique, avuga ko nyuma yo gufashwa kubona amahugurwa n’ibikoresho byo gutangiza umushinga, batangiye kubona impinduka mu mibereho yabo.

Yagize ati: “Twahawe amahirwe yo kwiga uko twakwihangira umurimo; tubona n’inkunga y’ibanze idufasha gutangira. Ubu turimo kwiteza imbere, kandi tunatanga akazi ku bandi.”

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Bugesera, Mbonimpaye Pascal, yashimye uru rubyiruko ku bikorwa byarwo ndetse abizeza kuzakomeza kubaba hafi.

Ati: “Urubyiruko nka Karangwa n’abagenzi be ni urugero rwiza rwo kwigiraho. Turabashimira umurava bagaragaje, kandi nk’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko tuzakomeza kubaba hafi tubashakira amahirwe yo gukomeza kwagura ibikorwa byabo.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera buvuga ko buzakomeza gushyigikira ibikorwa biteza imbere urubyiruko no gushishikariza urundi rubyiruko gutinyuka kwihangira imirimo kugira ngo rwiteze imbere kandi ruteze imbere igihugu.

Koperative ikora inkweto zitandukanye zirimo iz’abagabo, abagore n’abana, kandi zifite ubuziranenge bujyanye n’isoko ryo mu Rwanda. Ubu barifuza kwagura ibikorwa byabo kugira ngo babashe kugera ku masoko manini kandi bahaze ibyifuzo by’abakiriya benshi.