URUBYIRUKO RWIYEMEJE GUSHYIRA IMBARAGA MU BIKORERWA MU RWANDA, RUSHINGA URUGANDA RUKORA AMAKARAMU IBIHUMBI 300 KU MUNSI

Mu karere ka Bugesera, urubyiruko rwishyize hamwe rutangiza uruganda rukora amakaramu, mu rwego rwo guteza imbere no guha agaciro ibikorerwa mu Rwanda, rufite ubushobozi bwo gukora asaga 300 ku munsi. 

Ni uruganda rwitwa E&V Partners Ltd rukorera mu Murenge wa Ntarama mu Kagari ka Kanzenze.

Nizeyimana Eddy wize amasomo ajyanye n'ubukungu mu Gihugu cy’Ubuhinde na mugenzi we Ngendahimana Valens wize ibijyanye n’Ikoranabuhanga n'itumanaho rigezweho, nyuma yo gusoza amasomo yabo batangije ikigo bise Eddy & Valens Partners Ltd gikora amakaramu.

Nizeyimana avuga ko igitekerezo cyo gushinga uru ruganda cyaje nyuma yaho asuye inganda zizikora mu gihugu cy’Ubuhindi maze nawe yiyemeza kuyakorera mu rwanda.

“Rimwe nagize igitekerezo cyo gusura ahantu bakorera amakaramu, ndebye ukuntu zigura, n’uko hano iwacu zigura mbona byari bikwiye yuko byari bikwiye ko tuza kuzikorera hano iwacu mu Rwanda.”

Abahawemo akazi barimo Umutoni Angelique, bavuga ko uretse kuba rubafasha kwiteza imbere banahakura ubumenyi bashobora kuzifashisha nabo bihangira imirimo.

Ati: “Nahungukiye ubumenyi bwo kumenya uko bakora ikaramu, numvaga ari ibintu bidashoboka ariko nasanze umuntu wese yabikora aramutse abonye ubwo bumenyi. Nkaba nteganya ko nanjye amafaranga mbona hano nashakamo icyo nayakoza mpereye ku bworozi nanjye nkaziteza imbere.”

Umuyobozi mukuru w'ikigo E&V Partners Ltd Ngendahimana Valens, avuga ko guteza imberere ibikorerwa mu Rwanda ari imwe mu mpamvu yatumye bahitamo uruganda rukorera amakaramu mu Rwanda.

“Twatangiye uyu mushinga wo gukora ikaramu tugamije guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda kugira ngo bihabwe agaciro. Dukora ikaramu natwe nk’urubyiruko tugamije gutanga umusanzu no kuba umusemburo w’iterambere ry’igihugu cyacu binyuze mu bikorerwa iwacu.”

Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi Dr.Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, ashimira urubyiruko rwakuye ahandi ubumenyi rukaza kubukoresha no gutanga akazi mu Rwanda.

Yagize ati: “ Nagira ngo mbashimire by’umwihariko kujya mu bihugu byo hanze guhaha ubwenge, mukabutahana, bukaba buzagarira akamaro, baganze bawe kuri ubu n’igihe kizaza.”

Minisitiri Dr. Utumatwishima yashimye kandi uru rubyiruko rwo mu karere ka Bugesera ku ruhare rugira mu gutanga akazi ku rundi rubyiruko ndetse n’abaturage b’Akarere muri rusange.

Uruganda E&V Partners Ltd, rukora amakaramu rufite abakozi 7 bahoraho n’abarenga 30 ba nyakabyizi. 

Magingo aya, uru ruganda rwatangiye rufite ubushobozi bwo gukora amakaramu agera ku bihumbi 30 ku munsi none ubu rugeze ku bihumbi 300, acururizwa ku hirya no hino mu gihugu.