URUBYIRUKO RWAVUYE IWAWA RWAHAWE AMAGARE YO KWITEZA IMBERE
Ku bufatanye bwa Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, ari kumwe n’Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Karere, SP Nyiraneza Marguerite, bashyikirije amagare 10 urubyiruko rwavuye Iwawa, rwibumbiye muri Koperative ABIZERWA ikora umwuga wo gutwara abagenzi ku magare rusabwa kuyakoresha neza akarugirira umumaro ndetse no kwirinda kongera kujya mu ngeso mbi zirimo ibiyobyabwenge n’ibindi.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa gatatu, tariki ya 13 Kanama 2025, ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’isi kwizihiza Umunsi mpuzamahanga w’Urubyiruko wizihizwa tariki ya 13 Kanama buri mwaka.
Mu butumwa bwe, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard yavuze ko Akarere kazakomeza gushyigikira urubyiruko rwavuye Iwawa kugira ngo rwongere kwiyubaka no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.
Yagize ati: "Ibi bikorwa bigamije gufasha urubyiruko kubona imirimo ibinjiriza, bikarufasha kwirinda gusubira mu bikorwa byakunze kubateza ibibazo," yagize ati.
Urubyiruko rwahawe amagare ruvuga ko agiye kurufasha kurushaho kwiteza imbere ndetse no gufatanya n’abandi kuzamura imibereho myiza yaba iyabo ndetse n’imiryango yabo.
Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’Abaturage mu Karere ka Bugesera, SP Nyiraneza Marguerite yashimye imikoranire myiza iri hagati ya Polisi, Akarere n’abafatanyabikorwa mu gufasha urubyiruko kwibona muri sosiyeti nyuma yo kugororerwa mu bigo ngororamuco bitandukanye.
Koperative ABIZERWA igizwe n’abanyamuryango bagera kuri 35 bagizwe n’urubyiruko rwavuye mu Kigo cya Iwawa rwibumbura muri iyi koperative kugira ngo irufashe kwiteza imbere no kwirinda kongera kwishoshora mu ngeso mbi zirimo ibiyobyabwenge, ubujura, urugomo n’ibindi.