URUBYIRUKO RWA BUGESERA RWATANGIYE IBIKORWA BYO KUBAKIRA ABATISHOBOYE MURI GAHUNDA YA “URUBYIRUKO TURASHIMA”
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard yifatanyije n'urubyiruko rwo muri aka Karere mu gikorwa ngarukamwaka cyitwa ‘Urubyiruko Turashima’ bakora cyo gufatanya n’Ubuyobozi kubakira abaturage batishoboye batagira amacumbi yo kubamo.
Ubwo yifatanyaga n’urubyiruko ndetse n’abaturage b’Umurenge wa Ntarama, mu gikorwa cy’umuganda usoza ukwezi kwa Mutarama cyanatangirijwemo gahunda ngarukamwaka ya “Urubyiruko Turashima”, batangiye kubakira amacumbi abaturage batishoboye mu Murenge wa Ntarama mu Kagari ka Cyugaro, Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Mutabazi, yavuze ko ibi bikorwa byo kubakira abaturage batishoboye bigaragaza ko urubyiruko rwiteguye gusigarana inshingano zo guteza imbere Igihugu.
Ati: “Ibi bikorwa by’urubyiruko, ni ikintu cyo kwishimira kigaragaza ko na nyuma y’abakuze, urubyiruko rwiteguye gusigarana inshingano zo guteza imbere Igihugu. Tutanarebye kandi mu bipimo by’ibyubatswe n’ibindi byakozwe, tukareba umutima n’ubwo bushake ndetse n’izo ntekerezo zo kuvuga ngo urubyiruko rufate iyambere mu kugira igikorwa rukora gifasha ikibazo gihari ngo gikemuke; ni ibyo kurushimira.”
Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’urubyiruko mu Karere ka Bugesera, Mbonimpaye Pascal avuga ko iki gikorwa cyo kubakira abaturage batishoboye ari kimwe mu bikorwa bitandukanye by’imihigo y’urubyiruko bagira buri mwaka.
Yagize ati: “Iki gikorwa cyo kubakira abaturage batishoboye, kiri mu bikorwa dutegura mu rwego rwo gushimira ubuyobozi bw’Igihugu n’imiyoborere myiza dukesha Nyakubahwa Perezida wa Repubulika. Turi kugitegura ku nshuro ya 3 ku buryo nyuma y’ukwezi n’igice tuzaba dusoje imirimo yo kubaka izi nzu twatangiye, tukazishyikiriza abazubakiwe.”
Izi nzu ebyiri zatangiye kubakwa n’urubyiruko rwo mu Karere ka Bugesera, zizuzura zitwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 36. Izi nzu kandi zizashyikirizwa abo zubakiwe zifite ibikoresho by’ibanze, ibiraro by’inka zizahabwa abazitujwemo, byose bikazarangira bitwaye asaga miliyoni 40Frw.


