Urubyiruko rurasabwa kunoza imikoranire no kwirinda ibiyobyabwenge
Bugesera: Urubyiruko Rurasabwa Kunoza Imikoranire No Kwirinda Ibiyobyabwenge
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yasabye urubyiruko kunoza imikoranire n’inzego z’ubuyobozi no kwirinda ibiyobyabwenge n’ubusinzi, ashimangira ko ubufatanye ari bwo shingiro ry’ikorwa ryiza n’ikorwa ry’imihigo itanga umusaruro.
Ibi yabigarutseho ku wa Mbere tariki 22 Ukuboza 2025, ubwo hasozwaga ku mugaragaro umwiherero w’iminsi itatu w’urubyiruko wabereye mu Karere ka Bugesera, wari ugamije kuruhugura mu bijyanye n’imiyoborere. Muri uwo muhango hanabereyeho gusinyana imihigo hagati y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko n’Ubuyobozi bw’Akarere.
Meya Mutabazi yagaragaje ko Akarere gasuzuma buri gihe imikorere y’inzego z’urubyiruko, asaba ko imikoranire hagati ya komite z’urubyiruko n’ubuyobozi yarushaho kunozwa kugira ngo ibikorwa bikorwa bigaragare no muri raporo.
Yifurije kandi urubyiruko gusoza neza umwaka wa 2025 no kwinjira mu mwaka wa 2026 urangwa n’amahoro n’iterambere, abasaba gukunda umurimo no kwirinda imyitwarire mibi irimo ibiyobyabwenge n’ubusinzi.
Nyandwi Emmanuel, Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Murenge wa Nyarugenge, washinzwe kuza ku mwanya wa mbere mu mihigo y’umwaka wa 2024–2025, yavuze ko imikoranire myiza no guhanga udushya byatumye bageza ku ntsinzi, birimo ibikorwa by’ubufasha ku baturage n’urubyiruko rufite intege nke.
Ku ruhande rw’Akarere, Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Bugesera, Mbonimpaye Pascal, yavuze ko biyemeje kuzesereza imihigo ku rwego rw’umudugudu, kugira ngo urubyiruko rwo hasi rurusheho kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere n’imibereho myiza.
Mu manota y’imihigo y’urubyiruko, Umurenge wa Nyarugenge waje ku mwanya wa mbere n’amanota 93%, ukurikirwa na Shyara n’amanota 86%, na Rweru ku mwanya wa gatatu n’amanota 84%. Umurenge wa Nyamata waje ku mwanya wa nyuma ku nshuro ya gatatu zikurikirana.