Urubyiruko rurakangurirwa kwitabira amashuri y’ubumenyingiro
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera ku bufatanye n’imiryango yindi ifasha urubyiruko mu kwivana mu bushomeri, barasaba urubyiruko kujya rushaka indi myuga rwiga nyuma yo gusoza amashuri mu mashami anyuranye, kuko ari byo bizatuma rubasha kwihangira imirimo.
kuri uyu wa 26/1/2017, urubyiruko ruhagarariye abandi ku rwego rw’umurenge rwakanguriwe kwitabira imyuga yarufasha kwihangira umurimo kuko ari byo bizabafasha kuva mu bushomeri, kabone n’ubwo baba barangije amashuri atajyanye n’ubwo bumenyingiro.
Nsanzumukiza athanase ushinzwe gahunda yo guhinga mu Karere ka Bugesera na Ngoma hakoreshejwe imashini zihinga, avuga ko urubyiruko rutitabira kumenya imyuga yaruteza imbere nko kwiga gukoresha amamashine akoreshwa mu buhinzi nyamara ari ibintu byoroshye.
Ku ruhande rwa bamwe mu rubyiruko; bavuga ko kuba hari abatitabira kujya mu myuga nyuma yo kwiga andi mashami, biterwa n’imyumvire yo kumva ko bazakora akazi ko mu biro, icyakora aba bakavuga ko bakomeje gukora ubukangurambaga muri bagenzi babo, Cyuzuzo Methode na Francine Kamugwera ni bamwe mu rubyiruko rwitabiriye amahugurwa bavuga ko nyuma yo kwiga uburezi bagiye no kongeraho imyuga irimo gusuka no gusudira.
Kugeza ubu mu karere ka Bugesera, hashyizweho ibigo 2; icyitwa Nelson Mandera VTC kiri mu Murenge wa Ntarama n’ikigo cya ETO Nyamata kiri mu Murenge wa Nyamata. Ibyo bigo byigisha urubyiruko imyuga yarufasha kwihangira imirimo kandi rukigira ubuntu. Nyamara ariko ubuyobozi bw’Akarere bukaba buvuga ko abamaze kwitabira ari bake.
Mukantare Jacqueline