Urubyiruko rugomba guhagarara mu guhangana n’abapfobya bakanahakana genocide

Urubyiruko rwo mu karere ka Bugesera rwakoze amasuku ku nzibutso zishyinguye imibiri y’abazize genocide yakorewe abatutsi 1994. Ni mu rwego rwo kwitegura kwibuka mu Rwanda, genocide yakore abatutsi 1994 ku ncuro ya 24. Nk’uko umuyobozi w’Akarere Bwana Nsanzumuhire Emmanuel yavuze ashima igikorwa cyakozwe uwo muganda warengeye ingengo y’imari y’igihugu. Ku wa 24 werurwe 2018 mu Karere ka Bugesera urubyiruko rwakoze umuganda udasanzwe ku nzibutso. Mwesigwa Robert Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’inama nkuru y’urubyiruko ati : ‘’Nk’urubyiruko uyu ni umwanya wo kwibukiranya inshingano yo guhindura amateka yaranze urubyiruko ubwo bamwe muri bo bishoye mu bwicanyi bwakorewe abatutsi 1994’’. Mwesigwa yakomeje avuga ko ibikorwa birimo gukorwa bigamije gukangurira urubyiruko guhagarara rugahangana n’abapfobya n’abarwanya genocide muri iki gihe u Rwanda rwitegura kwibuka ku ncuro ya 24 genocide yakorewe abatutsi. Nk’ingamba Uhagarariye urubyiruko ku rwego rw’Akarere Bwana Mutware Antoine yavuze ko amatsinda atandukanye yo kurwanya genocide afite ibikorwa by’isanamitima akora; aho urubyiruko rusasa inzobe hagamije guhindura icyerekezo, ibikorwa byabo bigatandukana n’ibyaranze urubyiruko rwishoye mu marorerwa y’ubwicanyi. urubyiruko rugahindura imyumvire bityo n’amateka yaranze u Rwanda agahinduka.