URUBYIRUKO 237 RUSOJE AMASOMO Y’IGORORAMUCO N’AY’IMYUGA RWASABWE KUBA IMBONI Z’IMPUNDUKA

Urubyiruko rwo mu Karere ka Bugesera rusoje amasomo y’Igororamuco n’imyuga mu Bigo Ngororamuco bya Iwawa, Gitagata na Nyamagabe, rwasabwe kuba Imboni z’Impunduka no gufatanya n’abandi mu iterambere ry’Igihugu.

Aba basore n’inkumi bari bamaze imyaka igera kuri ibiri bagororerwa muri ibi bigo ndetse banigishwa amasomo y’imyuga itandukanye irimo Ubudozi, Gutunganya Imisatsi, Ubutetsi, Ububaji, Ubwubatsi, Ubusuderi, Ubuhinzi n'iyindi.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yakiriye uru rubyiruko, abasaba kubyaza umusaruro ubumenyi bigiye mu masomo y’imyuga bikabafasha gukora bakiteza imbere ubwabo, imiryango yabo ndetse n’Igihugu muri rusange. 

Yagize ati: “Turabasaba kubyaza umusaruro ubumenyi mukuye aho mwari muri bujyanye n’amasomo y’imyuga bikazabafasha gukora mukiteza imbere, mwe ubwanyu, imiryango yanyu ndetse n’Igihugu muri rusange.”

Umuyobozi w'Akarere, Mutabazi Richard, yavuze kandi ko nk’ubuyobozi bw’Akarere buzakomeza kubahuza n’amahirwe aboneka mu karere mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere.

Ati: “Ubuyobozi rero tuzakomeza kubaba hafi, kubashyigikira no kubahuza n’amahirwe ari mu Karere kacu.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Dr. Nyirahabimana Jeanne, asaba abasoje amasomo y’igororamuco n’imyuga kuba Imboni z’Impinduka mu bice bagiyemo ndetse no kwirinda kongera kujya mu ngeso mbi ukundi.

Yagize ati: ”Imyaka ibiri mumaze Iwawa, izababere imyaka y’inyungu. Mwabonye umwanya uhagije wo kwitekerezaho, turizera ko ubu mugiye kuba abantu bashya mu miryango yanyu ndetse n’aho mutuye. Tubizeyeho impunduka nyinshi kandi nziza."

Nyuma yo kwakirwa n’ubuyobozi bw’Akarere, uru rubyiruko rugera 237 rwari rumaze imyaka ibiri (2) mu bigo ngororamuco binyuranye, rwijeje ubuyobozi ko rutazasubira mu ngeso mbi, ngo kuko rugiye gukoresha neza ubumenyi baherewe muri ibyo bigo. Ruvuga kandi ko ruzabyaza umusaruro amahirwe bahawe na Leta yo kubahuza na ba rwiyemezamirimo, inganda n’ibindi bikorwa bashobora kubonamo imirimo ijyanye n’ibyo bize.

Urubyiruko ruvuye iwawa rwasabwe kwirinda ingeso mbi zose zirimo; ibiyobyabwenge, uburaya n'inzoga zitemewe.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yijeje uru rubyiruko kuzakomeza kubahuza n’amahirwe aboneka mu karere mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Dr. Nyirahabimana Jeanne, asaba abasoje amasomo y’igororamuco n’imyuga kuba Imboni z’Impinduka.

Urubyiruko rugera 237 rwari rumaze imyaka ibiri (2) mu bigo ngororamuco binyuranye birimo Gitagata, Iwawa na Nyamagabe rwijeje ubuyobozi ko rutazasubira mu ngeso mbi.

Uru rubyiruko rwagororerwaga mu bigo by'Igororamuco bitandukanye, rwijeje ubuyobozi ko rugiye gukoresha neza ubumenyi bw'imyuga baherewe muri ibyo bigo rugakora rukiteza imbere.