URUBYIRUKO 185 RWIGAGA IMYUGA MURI MARCEGAGLIA VTC RWAHAWE IMPAMYABUSHOBOZI

Urubyiruko rugera kuri 185 rwo mu Karere ka Bugesera rwigaga imyuga mu ishuri rya Marcegaglia VTC ruherereye mu Murenge wa Rilima, rwahawe impamyabushobozi nyuma y’amezi atandatu rwigishwa imyuga inyuranye izabafasha kwihangira imirimo no kubona akazi. 

Ibirori byo gutanga impamyabumenyi byabaye ku wa Kane tariki ya 12 Gashyantare 2026 byitabirwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard

Bamwe mu barangije amasomo bagaragaje ko bahise babona akazi cyangwa batangiye kwikorera ku giti cyabo. Irakoze Graine, umwe mu bahawe impamyabushobozi, yavuze ko yihangiye umurimo wo gufungura Kantine mu mujyi wa Nyamata akoresheje ubumenyi yakuye mu ishuri.

Cyiza Vedaste, uhagarariye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere imyigishirize ya tekiniki, imyuga n’ubumenyi ngiro (RTB), yashimangiye ko kwiga imyuga bitanga amahirwe yo kubona akazi vuba no kwihangira imirimo.

Ati: “Kwiga imyuga n’ubumenyi ngiro bitanga amahirwe yo kubona imirimo mu buryo bwihuse bityo bigatuma yikura mu bukene kuko yatangiye gukorera amafaranga.”

Umuyobozi Mukuru wa Fondazione Marcegaglia Onlus yubatse iri shuri, yasabye abanyeshuri gukoresha neza ubumenyi bahawe no kwitwara neza mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Ati: “Ndasaba abanyeshuri kuzaba abanyamwuga bagakora umurimo unoze, bakitwararika birinda icyabagusha mu byaha kandi bagakoresha neza ibyo bakoreye bakiteza imbere ubwabo, imiryango yabo n’Igihugu muri rusanjye”

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yagaragaje ko imyuga ari inzira yihuse yo kwikura mu bukene no guteza imbere imiryango.

Ati: “Kuba umwana yasoza amashuri yisumbuye akamara umwaka cyangwa ibiri nta murimo yari yabona, akaza gufata inzira yo kwemera kwiga umwuga hanyuma nyuma yo kuwiga impinduka zikagaragara agakora akiteza imbere, agateza imbere umuryango; ntacyo wabinganya.”

Ishuri rya Marcegaglia VTC ryigisha imyuga itandukanye irimo gusudira, kudoda, kubaka, gutunganya ubwiza n’imisatsi, guteka n’indi. Kugeza ubu, rimaze kwigisha abarenga 940.