Unity Club yifurije umwaka mushya mwiza ababyeyi b’Intwaza baba mu Rugo rw’Impinganzima rwa Bugesera

Abanyamuryango ba Unity Club Imtwararumuri basuye urugo rw’Impinganzima ruherereye mu Karere ka Bugesera mu rwego rwo kwifuriza umwaka mushya muhire wa 2026 ababyeyi b’Intwaza batujwe muri uru rugo.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Ukuboza 2025 kibera mu Murenge wa Nyamata, mu Kagari ka Kayumba ruri mu Karere ka Bugesera.

Mukarutsinga Consilia, ni umwe mu bakecuru b’Intwaza, yavuze ko ubuyobozi bwiza bwabasubije ubuzima bakabubakira urugo rwiza rwo kubamo bakongera kugira icyizere cyo kubaho.

Ati: “Ubu nta kintu dukena, n’imitima yacu yararuhutse ubu tumeze neza. Turashimira Nyakubahwa Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame ko badusubije ubuzima maze bakatwubakira urugo rwiza rwo kubamo tukongera kugira icyizere cyo kubaho, by’umwihariko turashima izina ryiza twahawe “Intwaza” kandi ntitukiri incike ahubwo ubu dufite abana n’abuzukuru… baza kudutaramira no kudususurutsa.”

Umunyana Zirimwabagabo Rita, umwe mu banyamuryango ba Unity Club Intwararumuri, yavuze ko mu bikorwa nyamukuru by’umwaka Unity Club igira harimo gusangira no kwifuriza Noheli nziza n’umwaka mushya muhire ababyeyi b’Intwaza bo mu Impinganzima ya Bugesera, Huye, Nyanza na Rusizi.

Ati: “Buri gihe, mu mpera z’umwaka tuza mu rugo rw’Ababyeyi bacu kugira ngo tubifurize Noheli nziza n’umwaka mushya muhire kandi tunabagenere impano nk’uko umwana abigenzereza umubyeyi we.”

Umunyana kandi avuga ko ibi bikorwa abanyamuryango babigize umuhigo, ati: “Uyu ni umwe mu mihigo yacu ya buri mwaka, duterwa ishema no kuwesa kuko uhura n’intego yacu yo kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.”

Muri ibi birori byo kwifuriza Intwaza gusoza umwaka wa 2025 no gutangira neza uwa 2026, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard yashimiye Unity Club Intwararumuri yateguye iki gikorwa ngarukamwaka cyo gusura aba babyeyi no kubasusurutsa.

Yagize ati: “Turashimira kandi Nyakubahwa First Lady watekereje guhuza aba babyeyi bakabaho mu buzima bwiza.”

Ababyeyi batuye mu rugo rw’Impinganzima rwa Bugesera bavuye mu turere dutandukanye tw’Igihugu, aho muri uyu mwaka bishatsemo ubushobozi bishyurira abaturage 25 ubwisungane mu kwivuza ndetse banishyurira abana 40 ifunguro ryo ku ishuri.

Uru rugo rw’Impinganzima rwa Bugesera rutahwa muri 2018 rwakiriye ababyeyi 35, kugeza uyu munsi rukaba rubamo ababyeyi 71 aho umuto muri bo afite imyaka 57, umukuru akagira imyaka 98 y’amavuko.