UNITY CLUB INTWARARUMURI N’INTWAZA ZIRI MU RUGO RW’IMPINGANZIMA RWA BUGESERA BIBUTSE IMIRYANGO YAZIZE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI
Kuri uyu wa Gatanu, Tariki ya 25 Mata 2025, Abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri, Ubuyobozi bw’Akarere n’abafatanyabikorwa, bifatanyije n'Ababyeyi b'Intwaza bo mu rugo rw'Impinganzima rwa Bugesera kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni igikorwa cyabereye mu rugo rw’impinganzima rwa Bugesera, ruherereye mu murenge wa Nyamata, kitabiriwe n’abayobozi batandukanye.
Mu ijambo ry’ikaze, Umuyobozi w’Akarere Wungurije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Umwali Angelique, yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika n’Inkotanyi bahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yagize: "Twongeye gushimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame n’Inkotanyi ko bahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakarokora benshi mu gihe isi yose yareberaga.
Umwali yashimiye kandi urashimira kandi Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame wahaye Intwaza uru rugo kugira ngo ababyeyi barusheho kwitabwaho mu masaziro yabo.
Mu buhamya bwa Mukarusengo Martine w’imyaka 66, umubyeyi w’Intwaza mu rugo rw’ Impinganzima rwa Bugesera, mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yagarutse ku buzima yanyuzemo muri Jenoside bwo kwicirwa umugabo n’abana be bane.
Ati: “Namaze imyaka irenga icumi (10) ntaragarura ubwenge bwo gutekereza neza no kuganira ku mateka y’ibyabaye muri Jenoside, kuko kugeza n’ubu sindabona aho abanjye [Umugabo n’abana be bane] biciwe ngo mbashyingure mu cyubahiro.”
Mu ijambo ry’uwaje ahagarariye AVEGA AGAHOZO, Mpinganzima Constance, yashimiye ababyeyi b’Intwaza ubutwari n’ubudaheranwa bibaranga.
Ati: “Nubwo banyuze mu mateka mabi, uyu munsi basigaye baseka, bakanakirana urugwiro ababagana bose. Ibi ni tubikesha ubuyobozi bwacu babitaho by’umwihariko.”
Yongeraho ati: ”Babyeyi bacu beza, mukomeze mutwaze gitwari, mufite Imana, abayobozi babakunda n’igihugu kitazigera kibatererana.
Umwe mu bagize Umuryango Unity Club Intwararumuri, Dr Gaju Sylvie, muri iki gikorwa cyo kwibuka yahanganishije ababyeyi b’Intwaza, abasaba kudaheranwa n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
"Babyeyi bacu, Nyuma yo kurokoka, mwatangiye kubaho mwenyine nta muryango, ariko mukomera ku Bumwe n’Ubudaheranwa. Imyaka 31 irashize mukiriho, mutwaza, kandi nta guheranwa n’ingaruka mbi mwahuye nazo.”
Yakomeje agira ati: “Bavandimwe, Ntwararumuri turi kumwe, Kwibuka ni uburyo bwo gusubiza icyubahiro abacu bazize Jenoside no kongera kwiyubaka mu mutima no mu mibanire. Nyamara, haracyari abashaka kudusubiza inyuma bakoresheje amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.”
Akarere ka Bugesera gafite inzibutso 4 zirimo urwa Nyamata rushyinguwemo Abatutsi basaga 45000, rwanashyizwe mu Murage w’Isi na UNESCO, urwa Ntarama rushyinguyemo abasaga 5000, urwa Gashora rushyinguyemo abasaga 5000 n’urwa Ruhuha rushyinguyemo abasaga 9000; ibi bigaragaza amateka mabi n'ubukana Jenoside yakoranywe.
Mu rugo rw’Impinganzima rwa Bugesera habarirwa ababyeyi b’Intwaza bagera kuri 70, barimo 64 b’abakecuru n’abasaza batandatu.
Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera Wungirije uhsinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Umwali Angelique, yashimiye Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame washyize urugo rw'Impinganzima rwa Bugesera.
Umukozi wa AVEGA AGAHOZO, Mpinganzima Constance, yashimiye ababyeyi b’Intwaza ubutwari n’ubudaheranwa bibaranga.
Intwararumuri, Dr. Sylvie Gaju, mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside Yakorewe Abatutsi mu Rugo rw'Impinganzima rwa Bugesera yahanganishije ababyeyi b’Intwaza, abasaba kudaheranwa n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Mu rugo rw’Impinganzima rwa Bugesera habarirwa ababyeyi b’Intwaza bagera kuri 70, barimo 64 b’abakecuru n’abasaza batandatu.
