Umusaruro wa kawa ugomba kugezwa akanatunganyirizwa ku ruganda

Mu rwego rwo gukangurira abaturage guhinga kawa itavanze n’indi myaka no kugeza umusaruro wayo ku ruganda, abafashamyumvure mu buhinzi bwa kawa bafasha abaturage kubona ifumbire yo gushyira muri kawa , bakagurirwa umusaruro bagahabwa n’agahimbasyi. Ibibazo bijyanye no ku titaho kawa nk’igihingwa kitavangwa n’indi myaka byatumye hari zone zitagira kawa. Ni muri urwo rwego abacuruzi ba kawa bitegura kugura umusaruro wa kawa n’abafite inganda zitunganya kawa bunguranye ibitekerezo ku mu saruro wa kawa 2017. Nk’uko Maniraguha Dieudonne umukozi w’Akarere ka Bugesera ushinzwe ibihingwa ngengabukungu avuga, hari inganda 4 Uruganda rwa Ntarama, Musenyi, Shyara na Nyarugenge ziteguye kwakira umusaruro wa kawa 2017. Nk’uko Maniraguha akomeza abivuga ntabwo izo nganda zose zujuje ibyangombwa bisabwa kugirango zakire umusaruro. Umurenge wa shyara niwo ufite ubunararibonye mu icuruzwa rya kawa. Bwana Ndikumana Daniel umuyobozi w’uruganda RTC rwakira umusaruro wo muri zone ya shyara niwe wagaragaje ubushobozi bwo kwakira no gutunganya kawa abahinzi. Muri uwo murenge wa Shyara abahinzi bafite abakozi bagenzura niba amabwiriza agenga ubuhinzi bwa kawa kugeza uwo umusaruro ubonetse yubahirijwe. Impamvu abo bahinzi bitaho kawa ni uburyo abahinzi n’abacuruzi ba kawa bajya inama ku biciro ndetse n’umuhinzi wajyanye ikawa ye ku ruganda agahabwa agahimbazamusyi. ibyo bituma umusaruro wose ujya ku ruganda. Muri iyo nama abafatanyabikorwa mu by’ubuhinzi bw’ibihingwa ngengabukungu bagiriye inama Koperative zitunganya umusaruro bo mu mirenge ititabira ubuhinzi bwa kawa, kwegera abaturage kugirango inganda zabo zibone umusaruro n’abahinzi ba kawa badacika intege. Uyu mwaka igiciro gito kizahabwa umuhinzi ni amafaranga 264 ku kiro yagejejwe ku ruganda. Agahimbazamusyi kari hagati y’amafaranga 7 na 15 ku kiro cya kawa yagurishijwe ku ruganda. Mukantare Jacqueline