UMURYANGO ABADAHIGWA IWACU WIBUTSE ABATUTSI BICIWE I KARAMBI KU MUSOZI WA KAYUMBA MURI JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI
Ku bufatanye bw’Ubuyobozi bw’Akarere, IBUKA n’Umuryango Abadahigwa Iwacu, bibutse ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko Abatutsi biciwe i Karambi ku musozi wa Kayumba mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, harimo abishwe bakajugunywa mu rufunzo rw’umugenzi w’Akagera ndetse n’abandi biciwe mu bice bitandukanye byo kuri uyu musozi no mu nkengero zawo.
Ikigorwa byo kwibuka Abatutsi biciwe kuri uyu musozi wa Kayumba cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 11 Gicurasi 2025
Rutayisire Celestin uhagarariye imiryango y’abarokokeye ku musozi wa Kayumba bibumbiye mu muryango Abadahigwa Iwacu avuga ko igikorwa cyo kwibuka kibafasha guhuza imbaraga mu guhangana n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati: “Kwibuka ni igikorwa kidufasha kubwira abanyarwanda ko turiho kandi ko turi kumwe na bo dukomeye tukabibwira n’abacu badusize. Ni icyizere twaharaniye ko tubaho.”
Rutayisire kandi yagaragaje impamvu bashyizeho Umuryango Abadahigwa Iwacu, ati: “Ntawarokotse Jenoside wamenye ko izakorwa, niyo mpamvu guhangana n’ingaruka zayo byasabye ko abantu bashakisha umuti n’ibisubizo byadufasha kugira ngo duhangane n’ingaruka zayo, niyo mpamvu Umuryango Abadahigwa iwacu wabayeho.”
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard yashimiye Umuryango Abadahigwa Iwacu, buri mwaka utegura igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati: “Ndashimirya by’umwihariko Abadahigwa bahora bategura iki gikorwa cyo kwibuka. Kwibuka bisubiza agaciro abacu babuze muri Jenoside yakorewe Abatutsi, biduhuriza hamwe tukongera gusangira amateka n’ubuhamya ndetse bidufasha mu isanamitima no komora ibikomere.”
Agaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutse yabereye ku musozi wa Kayumba, Senateri Mukabalisa Donatille yavuze ko Abatutsi biciwe kuri uyu musozi ndetse n’abandi bari batuye mu Karere ka Bugesera batotejwe kuva cyera, agaragaza kandi ko hari abishwe bakajugunywa mu rufunzo bityo kuri ubu batashoboye gushyingurwa mu cyubahiro.
Yagize ati: “Uyu munsi twaje kunamira no guha icyubahiro gikwiye abacu biciwe hano i Karambi; abo twabashije gushyingura, abo tutagize amahirwe yo kumenya aho bajugunywe ngo tubasubize icyubahiro kibakwiye bavukijwe, hari n’abatikiriye mu rufunzo; abo bo nta n’icyizere cyo kuzabona imibiri yabo kubera imiterere yaho.”
Akomeza agira ati: “Muri iyi gahunda yo kwibuka abacu bishwe by’agashinyaguro, biduha gusubiza amaso inyuma tukibuka ko batigeze bagira agahenge kuko bahuye n’ingorane n’imibereho mibi. Baratotejwe kubera ubutegetsi bubi bwimakaje ingengabitekerezo y’amacakuburi n’ivangura, babuzwa uburenganzira bwose iyo buva bukagera ndetse n’ubwo kubaho. Iyo nayo yari Jenoside.”
Umuryango Abadahigwa Iwacu wavutse muri 2014 ufite intego zirimo guhangana n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, gushyigikira abayirokotse no kubateza imbere mu bukungu, mu bumenyi no mu mibereho myiza.