UMURENGE WA RUHUHA WAJE KU ISONGA MU KWESA IMIHIGO YA MUTIMA W’URUGO 2024-2025
Mu nteko rusange y’inama y’Igihugu y’abagore mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Ruhuha wahawe igikombe cy’indashyikirwa nk’Umurenge wahize indi mirenge mu kwesa neza imihigo ya Mutima w’Urugo y’umwaka wa 2024-2025.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 01 Nzeri 2025, ubwo abagore bahagarariye abandi kuva ku rwego rw’Akagari kugera ku rwego rw’Akarere bahuriraga mu nteko rusange y’inama y’Igihugu y’abagore mu rwego rwo kurebera hamwe ibyagezweho mu mihigo ya Mutima w’Urugo ndetse no gusinya imihigo mishya ya 2025-2026.
Umuhuzabikorwa w’inama y’Igihugu y’abagore mu Karere ka Bugesera, Mutumwinka Imerde yagaragaje ko muri uyu mwaka w’imihigo, imirenge yose yitwaye neza, bityo Akarere kakesa imihigo ku kigero cyiza.
Ati: “Turishimira uko twesheje imihigo y’umwaka ushize; dufite byinshi byo kwishimira nk’umugore aho avuye n’aho amaze kugera mu ruhare rw’iterambere ry’Igihugu cye no mu kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye.”
Akomeza agira ati: “Mu bukungu, dufite umuhigo wo kurwanya ubukene mu muryango. Turizeza abagore y’uko duhagurukiye kurwanya ubukene mu muryango, tuzabashishikariza ibikorwa byinshi byo kwiteza imbere, guhanga imirimo iciriritse ibafasha kwikura mu bukene. Tugamije kandi kurwanya imirire mibi n’igwingira bishire mu miryango.”
Umuhuzabikorwa w’inama y’Igihugu y’abagore mu Murenge wa Ruhuha wabaye uwa mbere, Uwingabire Grace, yavuze ko uyu mwanya babonye bawukesha imikoranire hagati y’inzego zinyuranye zifatanya n’abagore mu mihigo ya Mutima w’Urugo.
Ati: “Twishimiye kuba abambere mu kwesa neza imihigo ya Mutima w’urugo y’uyu mwaka wa 2024-2025 kandi turizera ko tugiye kurushaho gukora neza cyane muri uyu mwaka tugiyemo.”
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard, yasabye abagize inama y’Igihugu y’abagore kurushaho kugirana imikorere n’imikoranire n’izindi nzego z’Ubuyobozi,
Yagize ati: “Ahambere bashyira imbaraga, ni mu mikoranire n’inzego bwite za Leta, kugira ngo ibyo bifuza gukora n’ubundi bigaruka mu mirimo n’ibikorwa by’umurenge bibe bifite umurongo uhamye ariko n’ubuyobozi bw’uwo murenge nabwo bugasabwa gushyigikira urwo rwego kugira ngo nabo banoze inshingano.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Dr. Nyirahabimana Jeanne, ati: ‘Uyu mwaka ubona bafite ibikorwa byiza bigamije guhindura imibereho myiza y’abaturage ndetse ubu bakaba biyemeje gukemura amakimbirane mu ngo, kwimakaza isuku hose, n’ibindi bikorwa kandi nicyo twifuza ko CNF yagira uruhare mu kubaka umuryango.”
Umurenge wa Ruhuha waje ku mwanya wa mbere mu kwesa imihigo ya Mutima w’Urugo n’amanota 90%, ukurikirwa n’Umurenge wa Ngeruka n’amanota 89% n’uwa Juru wagize amanota 87.5%. Mu myaka yashize, imihigo ya Mutima w’Urugo yarebaga Umudugudu umwe muri buri Murenge, ariko uyu mwaka abagore bahize imihigo yo gukora mu midugudu yose igize Umurenge.
Insanganyamatsiko y’iyi nteko rusange yagiraga iti: “Imihigo yacu, uruhare mu kubaka umuryango ushoboye.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Dr. Nyirahabimana Jeanne
Umuhuzabikorwa w’inama y’Igihugu y’abagore mu Karere ka Bugesera, Mutumwinka Imerde yagaragaje ko muri uyu mwaka w’imihigo, imirenge yose yitwaye neza, bityo Akarere kakesa imihigo ku kigero cyiza.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Dr. Nyirahabimana Jeanne yashyikirije igikombe Umurenge wa Ruhuha


