UMUNSI W’UMWANA W’UMUNYAFURIKA: ABABYEYI BASABWE KURUSHAHO GUHA ABANA UBURERE BUBONEYE

Ku bufatanye n'Ikigo cy'Igihugu cyita ku Mikurire no Kurengera Umwana, NCDA, mu Murenge wa Kamabuye, mu Karere ka Bugesera hijihirijwe Umunsi w’Umwana w’Umunyafurika, ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera busaba ababyeyi kurushaho guha abana uburere buboneye bushingiye ku ndangagaciro z’umuco nyarwanda.

Ibirori byabaye ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye mu burezi, ubuzima, imikurire myiza y’abana, ndetse n’inzego z’umutekano. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: "Ndera neza, nkure nemye

Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Imanishimwe Yvette, yavuze ko kwizihiza umunsi w’umwana w’Umunyafurika bifite igisobanuro gikomeye ku burenganzira bw’abana. Yasabye ababyeyi gufata iya mbere mu burere bw’abana, hagamijwe kubarinda ibibazo by’imyitwarire mibi n’ihohoterwa rikunze kubakorerwa mu miryango.

Yagize ati: "Umunsi w’umwana w’umunyafurika ni umunsi utwibutsa ku burenganzira bw’abana. Twafashe umwanya wo kuganiriza ababyeyi gutanga uburere buboneye nk’inkingi ikomeye yo kugira ngo umwana azavemo umunyarwanda nyawe, ukunda igihugu, ufite indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda.”

Umuyobozi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha mu Karere ka Bugesera, Gakwaya Eulade, yasabye ababyeyi kurinda abana ihohotera iryari ryo ryose no kudahishira abagaragaweho amakuru yo guhohotera abana, abasaba kandi kwirinda amakimbirane mu ngo, no kurinda abana imirimo ivunanye.

Ati: “Turakangurira ababyeyi kujya muduha amakuru y’ihohoterwa rikorerwa abana. Nta mwana ukwiye kubura uburenganzira bwo kurindwa, kwitabwaho no kugira ijambo. Itegeko rirabihanira kandi RIB yiteguye gukurikirana abakora ayo makosa.”

Ubuyobozi bw'Akarere bwashimiye abana 170 basoje inyigisho z'ingo mbonezamikurire z'imyaka itatu, ubu bakaba bagiye gutangira amashuri abanza. Ingo Mbonezamikurire zitaye kuri aba bana zongerewe ubushobozi zihabwa ibikoresho bizazifasha gukomeza kwita ku marerero y'abana bato.

Kwizihiza uyu munsi byahariwe kwigisha uburere buboneye hagamijwe kubarinda ihohoterwa.

Umunsi w’Umwana w’Umunyafurika wizihizwa buri mwaka ku itariki ya 16 Kamena, hibukwa abana b’i Soweto muri Afurika y’Epfo bishwe mu 1976 ubwo barwaniraga uburenganzira bwo kwiga. Ni umwanya wo kongera gutekereza ku burenganzira bw’umwana no gufata ingamba z’uburere bukwiye.