UMUJYI WA NYAMATA UGIYE KUBAKWAMO IBIKORWAREMEZO BIJYANYE N’ICYEREKEZO BYASHOWEMO ASAGA MILIYARI 9 FRW

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera n’abafatanyabikorwa bako mu mushinga w’ibikorwa by’iterambere ry’imijyi (Urban Economic Development Initiative) bemeje umushinga w’ibikorwa binini bigiye gushorwamo asaga miliyari 9Frw, birimo kubaka imihanda ya kaburimbo, ikigo nderabuzima, agakiriro na gare ya Nyamata.

Ni imishinga igiye gukorwa n’Ikigo cy’u Bubiligi gishinzwe iterambere ENABEL Rwanda, binyuze mu kigo cy’igihugu gishinzwe gutera Inkunga ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze (LODA).

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 15 Ugushyingo 2024 ni bwo abagize itsinda rya LODA, Enabel, n’Akarere ka Bugesera basuye banasuzuma ibikorwa biri mu mujyi wa Nyamata biri mu mishinga y’ingenzi izakorwa muri manda y’imyaka itanu hagamijwe guteza imbere imijyi igaragiye Kigali.

Umuyobozi wa Enabel Rwanda ushinzwe umushinga wo guteza imbere ubukungu bw’iterambere ry’imijyi, Mattias Piani, avuga ko uyu mushinga ugamije kubaka umujyi wa Nyamata ukagera ku rwego rwiza kandi buri muturage akawibonamo.

Ati: “Iki gikorwa cyo kubaka ibikorwaremezo bitandukanye muri uyu mujyi wa Nyamata kigamije kugeza Akarere ka Bugesera ku ntego zako zo kuba Akarere kihariye kandi buri muturage wese yibonamo. Ni umushinga rero ugizwe no kubaka imihanda itandukanye ya kaburimbo, n’ibindi bikorwaremezo bituma umujyi uryohera ijisho.”

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yavuze ko ibikorwa bigeye gukorwa mu Mujyi wa Nyamata bigamije kuhindura ukajyana n’icyerekezo cy’Akarere ndetse n’icy’ Igihugu muri rusange.

Ati: “Turashimira abafatanyabikorwa muri uyu mushinga wo kurushaho guteza imbere umujyi wacu ukarushaho kuba mwiza kuko uzaba ugizwe n’ibikorwaremezo igezweho. Tuzakomeza rero gukora neza no gukorera hamwe kugira ngo tugere ku musaruro mwiza muri uyu mushinga.”

Mu bikorwa biri muri gahunda y’uyu mushinga ugamije guteza imbere ubukungu bw’iterambere ry’umujyi wa Nyamata nk’umwe mu mijyi igaragiye Kigali, harimo kuzubaka Ikigo Nderabuzima cya Nyamata gisanzwe gikorera mu nyubako zitajyanye n’igihe, dore ko iki kigo kigikoresha inyubako zubatswe mu mwaka wa 1949. 

Hazubakwa kandi imihanda itandukanye yo mu mujyi wa Nyamata ndetse hanavugururwe gare ya Nyamata,hatunganywe ubusitani bwo kuruhukiramo ku bantu batembera muri uyu mujyi, haba mu mujyi rwagati ndetse no hafi y’ikigo cy’urubyiruko cya Bugesera; nacyo kizaba gifite inyubako nshya kandi zigezweho.

Uyu mushinga kandi uzasiga agakiriro ka Nyamata kavuguruwe, aho kazongererwa ubushobozi mu bikorwaremezo ndetse n’ibikoresho bifasha abagakoreramo gutanga umusaruro.

Ibikorwa biri muri uyu mushinga byateganyirijwe ingengo y’imari ingana na miliyari zisaga icyenda z’amafaranga y’u Rwanda.

Abagize itsinda rya LODA, Enabel, n’Akarere ka Bugesera basuye Ikigo Nderabuzima cya Nyamata kiri mu bikorwa biri mu mujyi wa Nyamata biri mu mishinga y’ingenzi izakorwa.