#UMUGANURA2025: HIJIHIJWE UMUNSI W’UMUGANURA BASANGIRA IBYO BEJEJE, BISHIMIRA KO UBAHUZA BAGASABANA
Umunsi w’umuganura wizihijwe mu Rwanda hose, ku rwego rw’Akarere ka Bugesera wizihirijwe mu Murenge wa Kamabuye, kimwe no mu yindi Mirenge yose igize ako Karere habaye ibirori byo kwizihiza uyu munsi wizihizwa kuwa Gatanu wa Mbere w’ukwezi kwa Kanama buri mwaka, maze basangira byinshi mu byo bejeje abayobozi mu nzego zitandukanye basangira n’abaturage barasabana.
Ni ibirori byitabiriwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba Dr. Nyirahabimana Jeanne ari kumwe n’umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Umwali Angelique,Abagize Inama Njyanama y’Akarere, inzego z’umutekano, abafatanyabikorwa b’Akarere ka Bugesera n’abaturage.
Mu ijambo rye ry’Ikaze, Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Umwali Angelique yashimiye abaturage ba Kamabuye bitabiriye umunsi w'umuganura n'abafatanyabikorwa batandukanye.
Yagize ati: “Umuganura ni umwanya mwiza wo gukunda Igihugu, kunga Ubumwe no kwitabira umurimo unoze."
Hakorimana Isdore utuye mu murenge wa Kamabuye, yavuze ko umuganura ari umunsi bishimira cyane kuko uba ari uw’ubusabane, bagahura nk’abaturage ariko bakanahura n’abayobozi babo baba baje kuwizihizanya nabo.
Yagize ati, ”Umuganura turaza tugahura tugasangira ibyo twejeje, tukaganuzanya ku mbuto zitandukanye, mbese tugasabana.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba Dr. Nyirahabimana Jeanne, yavuze ko kwizihiza Umunsi w'Umuganura bigamije kwishimira umusaruro abaturage bagezeho ndetse no gufatira hamwe ingamba zo kurushaho kwiteza imbere. Yasabye abaturage kwitabira umurimo wo zingiro ry'imibereho myiza.
Ibirori byo kwizihiza umunsi w'umuganura, imiryango 7 yo muri Kamabuye yorojwe inka muri gahunda ya Gira Inka. Habaye kandi ubusabane bwo kwishimira no gusangira ibyavuye ku musaruro abaturage bejeje uyu mwaka ndetse hanamurikwa bimwe mu bikorwa by'ubuhinzi, iterambere n'ibindi.