UMUGANDA WIHARIYE W’ABAGORE MU KARERE KA BUGESERA WIBANZE KU KUNOZA ISUKU NO KURWANYA IMIRIRE MIBI N’IGWINGIRA MU BANA

Mu Karere ka Bugesera habaye umuganda wihariye w’abagore wibanze ku bikorwa byo kubaka imirima y’igikoni, gusana ubwiherero no kubaka udutanda tw’ibyombo, hagamijwe guteza imbere isuku n’isukura mu ngo no kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana.

Ni Umuganda wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Gashyantare 2026,  witabirwa n’Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Bugesera, Mutumwinka Imerde ubera mu Murenge wa Mareba.

Mutumwinka Imerde yashimiye abaturage by’umwihariko abagore bawitabira ashimangira ko nk’inama y’igihugu y’abagore biyemeje guteza imbere isuku no kwita ku mibereho myiza y’imiryango.

Mutumwinka yavuze ko umuganda nk’uyu ugira uruhare rukomeye mu gushyira mu bikorwa gahunda z’Igihugu zishingiye ku mihigo, asaba abagenerwabikorwa kubungabunga ibyo bubakiwe kugira ngo bigire umusaruro urambye.

Yagize ati: “Mubyo tuba twarahize nka Mutima w’urugo; harimo gusana ubwiherero, kubaka imirima y’igikoni, kubaka udutanda tw’ibyombo tukagera ku isuku muri rusange; kandi ibyo byose bigakorerwa umuturage uri ku mudugudu runaka.”

Umwe mu baturage bubakiwe, Faida Marie Claudine, yashimiye abagore bamufashije kubaka akarima k’igikoni no gusana ubwiherero, avuga ko byamufashije kubona imboga zo mu rugo no kongera isuku. Yiyemeje kubibungabunga kugira ngo bikomeze gutanga umusaruro.

Ati: “Nishimye kubona abagore bagenzi banjye baje kunyubakira akarima k’igikoni ndetse bakanasama ubwiherero. Nanjye ndabizeza ko ibyo banyubakiye nzabisigasira bigatanga umusaruro.”

Uyu muganda wihariye w’abagore ugaragaza uruhare rwabo mu iterambere ry’imiryango n’iry’Igihugu muri rusange, binyuze mu bikorwa bifatika bigamije kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana no guteza imbere isuku n’isukura mu ngo.

Abagore bakoze umuganda wibanze ku bikorwa byo kubaka imirima tw'igikoni

Mutumwinka Imerde, Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Bugesera

Hasanwe ubwihiherero mu mu rwego rwo kunoza isuku n'isukura

Mutumwinka Imelde afatanya n'abagore kubaka akarima k'igikoni