UMUGANDA USOZA WERURWE 2026 WIBANZE KU BIKORWA BYO GUSUKURA INZIBUTSO ZA JENOSIDE
Mu Karere ka Bugesera habaye umuganda rusange usoza ukwezi KWA Werurwe 2026, wibanze ku bikorwa byo gusukura inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ku rwego rw’Akarere, uyu muganda wabereye mu Murenge wa Ntarama ahazwi nka CND, mu rwego rwo kwitegura iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 32.
Ni Umuganda wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Werurwe 2026, witabirwa n’abagize inteko inshingamategeko barimo Visi Perezida w’Umutwe wa Sena y’U Rwanda, Dr Alvera Mukabaramba, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Umwali Angelique, inzego z’Umutekano n’abaturage.
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Umwali Angelique, yavuze ko umuganda ari igikorwa gifasha Abanyarwanda kwikemurira ibibazo no gukomeza ubumwe, anagaragaza ko wahujwe n’igihe cyo kwitegura Kwibuka.
Ati: “Umuganda ni kimwe mu bisubizo abanyarwanda bishatsemo ibisubizo biduhuriza hamwe kugira ngo tubashe kwikemurira ibibazo. Uyu muganda rero ngarukakwezi wahuriranye n’uko twitegura kwinjira mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba ariyo mpamvu ku rwego rw’Akarere twifuje kuza kuwukorere ahangaha ku kimenyetso benshi bazi rya CND.”
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Yvette Imanishimwe, yifatanyije n’abaturage b’umurenge wa mu gusukura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ruhuha no gusukura mu nkengero zarwo.
Iki gikorwa cyanitabiriwe n’abandi bayobozi barimo Senateri Dr. Alvera Mukabaramba, washimiye abacyitabiriye anasaba ababyeyi kwigisha abana amateka nyakuri no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ndetse no gufasha abarokotse by’umwihariko abatishoboye.
Ati: “Turasaba ababyeyi kubwira abana amateka y’ukuri bakabarinda ingengabitekerezo ya Jenoside n’ihakana ryayo.Twitegure neza iminsi 100 yo kwibuka twitwararika kandi dufasha abarokotse kudaheranwa n’agahinda, cyane cyane dufasha abarokotse batishoboye.”
Akarere ka Bugesera gafite inzibutso enye za Jenoside, zirimo urwa Nyamata, Ntarama, Gashora na Ruhuha, ndetse n’ibimenyetso by’amateka nk’icya CND i Ntarama.
Senateri Dr. Mukabaramba Alvera yifatanyije n'abaturage b'Akarere ka Bugesera mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Werurwe 2026
Umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Umwali Angelique yifatanyije n'abaturage b'Umurenge wa Ntarama gusukura ahari ikimenyetso cy'amateka ya Jenoside I Ntarama ahazwi nko kuri CND



