#UMUGANDA: HATEWE IBITI BIRENGA IBIHUMBI 13 MU MUGANDA RUSANGE USOZA UKWEZI

Mu gikorwa cy’umuganda rusange usoza ukwezi k’Ukwakira, mu Karere ka Bugesera hatewe ibiti bivangwa n’imyaka birenga ibihumbi 13 byitezweho kuba igisubizo mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere no kurwanya ubutayu muri aka Karere.

Uyu muganda wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Ukwakira 2025, mu Mirenge igize Akarere ka Bugesera wibanze mu gutera ibiti ahantu hahingwa imyaka, ahagenewe guterwa ibiti bikora ubusitani ndetse n’ahagenewe amashyamba.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard yayagaragake ko muri aka Karere imvura yatinze kugwa bitima hadaterwa ibiti kare, ariko kuri ubu bakaba batagiye gutera ibiti bitandukanye kuko imvura yaguye mu mirenge yose igize aka Karere.

Ati: “Twagize imbogamizi y’imvura; ntabwo imvura yaguye neza twarayibuze mu Karere kacu bituma tudatagira gutera ibiti kare kuko iyo ubiteye nta mvura, biragoye ko wakuhira ahantu hangana gutyo. Twashyize imbaraga mu gucukura imyobo kugira ngo ikirere nikimera neza tuzatere ibiti byinshi. Ariko rero Imana yatwimvise nimugoroba imvura yaguye kandi byinshi bituma dutera kandi turakomeza.”

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Yvette Manishimwe wifatanyije n’abatura b’Umurenge wa Gashora yabashimiye ko bitabiriye umuganda, abasaba kwita ku isuku n’isukura, gushishikariza abana bagejeje igihe cyo gufata irangamuntu kujya kwiforoza, no kwitabira ibindi bikorwa bya gahunda za Leta.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Tesi Rusagara yashimiye abaturage bitabiriye umuganda wo gutera ibiti, abasaba kurushaho kubibungabunga kugira ngo bagire Akarere gatoshye.

Ati: “U Rwanda rwashyize imbaraga mu kubaka ubukungu burambye kandi bushyize imbere kurengera ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe. Turasaba rero buri wese kongera imbaraga mu gucunga neza ibiti, ibyatewe none, n’amashyamba mu rwego rwo kongera ubwinshi bw’umusaruro buyakomokaho.

Akomeza agira ati: “Kwita ku biti bivangwa n’imyaka n’ibiteye ku mihanda n’ahandi bizatuma turushaho kugira Akarere gatoshye kandi kabasha guhanga n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.”

Akarere ka Bugesera gafite intego yo gutera ibiti mirenge 1.700.000 muri uyu mwaka, harimo ibiti by’amashyamba, ibivangwa n’imyaka, ibiti birimbisha biterwa ku mihanda no mu bigo bitandukanye ndetse n’ibiti by’imbuto ziribwa bizaterwa mu ngo z’abaturage no mu mirima.

Umunyabanga wa Lete Ushinzwe Ishoramari rya Leta muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi, Mutesi Linda Rusagara, akaba n'Imboni y'Akarere ka Bugesera.

Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard

Umunyabanga wa Lete Ushinzwe Ishoramari rya Leta muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi, Mutesi Linda Rusagara, akaba n'Imboni y'Akarere ka Bugesera ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere, Mutabazi Richard, yifatanyije n'abaturage b'Umurenge wa Nyarugenge