Umudugudu wa Nyakwibereka wikuririye amazi meza kuri 3,3km
Mayor Mutabazi Richard arashimira abaturage b'Umudugudu wa Nyakwibereka Akagari ka Kayumba Umurenge wa Nyamata, bikururiye amazi, avuga ko bumviye ubuyobozi bakakira igitekerezo cyo gufatanya kwikururira aya mazi. Ati: "Iki ni ikimenyetso ko umudugudu ufite ubuzima". Akomeza avuga ko gufatanya ari ubudasa bw'Abanyarwanda yongeraho ko iki gikorwa ari indashyikirwa.
Ku bufatanye n'abaturage b'Akagari Kayumba ; Akarere ka Bugesera kubatse Umuyoboro w'amazi ureshya na 3,3Km. Bwana Mugandika Abel umuturage watuye mu mudugudu wa Nyakwibereka kuva muri 1959 yemeza ko uretse ivomo ryacukuwe n'abaturage 1986 ryitwa Cyaruda, nta rindi bagiraga. Mukajenerari Jeanne Umujyanama w’ubuzima yemeza ko amazi bavomaga yari mabi yateraga uburwayi abayakoreshaga
Mwiseneza Robert Patrick, Umuyobozi w'umudugudu wa Nyakwibereka; ahatashywe ku mugaragaro ivomero rusange, avuga ko abaturage batanze ubutaka ahanyuze amatiyo baranitanga bacukura umuyoboro w'amazi, Akarere gatanga inkunga y'amatiyo, ibikoresho by'ivomero n'abatekinisiye babifunze