Umuco wo gutabara ugenda icika; niwo utuma uhohoterwa ridacika
Umuco wo gutabara ugenda icika; niwo utuma uhohoterwa ridacika
Taliki ya 8/9/2016, Polosi y’u Rwanda yasuye umurenge wa Nyarugenge mu Karere ka Bugesera. Bwana ACP Twahirwa Celestin wari uhagarariye umuyobozi mukuru wa Polisi mu ijambo rye yavuze ko baje mu rwego rw’imirimo bashinzwe yo kubangabunga umutekano, barwanya icyabangamira iterambere n’imibereho myiza y’umuturage. Hari mu gikorwa cyo gukangurira abaturage kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.
Kuri uwo munsi, Polisi yagiranye ikiganiro n’abayobozi b’imidugudu, abayobozi b’amadini ndetse n’abandi bahagarariye abaturage mu nzego zinyuranye. Abaturage b’Akarere ka Bugesera basabwe kuba aba mbere kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana. ACP Twahirwa Celestin avuga ko impamvu abahagarariye abandi batumiwe kuri uyu munsi ari ukugirango bumve ikibazo kimwe. Ati: ‘’Guceceka yataye igihe akomeza avuga ko kuvuga ibyabaye ari ugutabara ubuzima, ni umusanzu wo kubaka igihugu’’. Ati: ‘’Mugomba kuba abanyarwanda baharanira ishema ry’igihugu cyacu’’.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Bwana Nsanzumuhire Emmanuel avuga ko icyaha cy’ihohoterwa gituma umuntu abura ubuzima akabura ejo hazaza ndetse agata agaciro n’icyizere kubyo umuryango wari umutezeho. Akomeza avuga ko ihohoterwa rikorerwa mu baturage rigakorwa n’abaturage. Ati: ‘’Ihohoterwa rikorerwa bugufi bwanyu’’. Bavuga ku mpamvu ihohoterwa ridacika, abitabiriye inama bemeza ko impamvu ihohoterwa ridacika ari uko umuco wo gutabara utakiriho iyo hagize utaka nta wutabara.
Madamu SP Murebwayire Shafiga umuhuzabikorwa w’ikigo cya isange one Stop Center mu Rwanda, nk’umwe mu bahura n’abantu bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, avuga ko iyo uwahohotewe utabonye ubutabazi ngo yiyakire ahorana ipfunwe. SP Murebwayire avuga ko abakora ibyaha binyuranye bijyanye n’ihohotera bahishirirwa n’abaturanyi ndetse bakanabahisha aho kubagariza inzego z’umutekano’’. SP Murebwayire asaba abaturage kuba ijisho ry’abaturanyi. Ati: ‘’Ntabwo buri rugo rwabona ushinzwe umutekano wo kururinda. Abaturage nibo bashinzwe umutekano ku ikubitiro’’.
Uwo munsi wo gukangurira abaturage kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, abakozi banyuranye b’ikigo Isange one Stop Center bafashije abaturage bo mu Murenge wa Nyarugenge abahuye n’ihohohoterwa. Wabaye n’umwanya wo kumenyesha abaturage b’Akarere ka Bugesera ko ikigo cya Isange one stop center cyegereje ibikorwa byacyo mu Karere ka Bugesera aho bafite icyicaro mu bitaro by’Akarere bya Nyamata.
Mukantare Jacqueline