Ugukora neza kwa buri wese ni ko gukora neza kw’Akarere
Ugukora neza kwa buri wese ni ko gukora neza kw’Akarere
Taliki ya 1/5/2016 Kuri uyu munsi mpuzamahanga w’umurimo, abakozi b’Akarere ka Bugesera bizihije uwo munsi bari hamwe n’abayobozi. Wabaye umunsi wa mbere umuyobozi w’Akarere ahura n’abakozi bari hamwe guhera ku rwego rw’Akagari kugera ku rwego rw’Akarere. Umuyobozi w’Akarere Bwana Nsanzumuhire Emmanuel yagarutse ku ijambo yabwiye abakozi b’Akarere ubwo yinjiraga bwa mbere mu nshingano zo kuyobora Akarere. Mu nama ye n’abakozi b’Akarere ka Bugesera, yasabye abakozi kuzuza neza inshingano.
Yibutsa abakozi, impamvu y’umunsi w’umurimo, Bwana Nsanzumuhire yavuze ko umunsi w’umurimo ari umunsi washyiriweho umukozi n’umukoresha kugirango barebere hamwe ibitagezweho, bigafatirwa ingamba’’. Ati: ‘’ugukora neza kwa buri wese ni ko gukora neza kw’Akarere. Buri wese agomba kugira ishyaka ryo kumva ko Akarere kagomba kuzamuka’’.
Bwana Nsanzumuhire yasabye abakozi gutanga serivisi ku muturage kugirango abone ibyo agenerwa. Ati: ‘’Ntabwo imihigo igomba gukorwa ku bufatanye n’abaturage yagerwaho hatabaye gukorera hamwe’’
Mu birori byo kwizihiza umunsi w’umurimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Bugesera Bwana Hakizimana Elie yasabye ubufatanye hagati y’abakozi. Yavuze ko umunsi mpuzamahanga w’umurimo, umukozi n’umukoresha bajya inama bakanoza inshingano; yasabye umukozi gufata neza umutungo wa Leta, kwibwiriza, agahanga udushya aho gutegereza ko ahabwa akazi.
Ku munsi mpuzamahanga w’umurimo abakozi batoranyije umukozi wahize abandi muri uyu mwaka. Rutembesa Fidele umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyagihunika; wabaye indashyikirwa mu kazi, yahawe igihembo cy’amafaranga ibihumbi ijana by’amanyarwanda.
Mukantare Jacqueline