UBUYOBOZI BW’AKARERE N’ABAFATANYABIKORWA BIYEMEJE KURUSHAHO GUTEZA IMBERE IMIBEREHO MYIZA Y’ABATURAGE

Kuri uyu wa mbere tariki ya 21 Nyakanga 2025, abayobozi b’Akarere ka Bugesera batangiye umwiherero w’iminsi 2 ugamije kurushaho gushyira mu bikorwa inshingano Akarere gafite zo guteza imbere imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage.

Ni umwiherero uri kubera muri Mareba mu Kigo cya Advocates for Africa Christian Academy witabiriwe n’Ubuyobozi bw’Akarere, abayobozi b’amashami mu Karere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge n’abafatanyabikorwa.

Atangiza uyu mwiherero ufite insanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rwanjye mu mibereho myiza y'umuturage n'iterambere rirambye.” Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yavuze ko ari umwanya mwiza wo kwisuzuma, guhuza imbaraga, kongera ubufatanye hagati y'abayobozi no gutegurira hamwe gahunda y'Ibikorwa by'umwaka.

“Uyu mwiherero ni umwanya wo kwibaza ku ruhare rwacu mu guteza imbere imibereho myiza y’umuturage n’iterambere rirambye. Tugomba guhuza imbaraga no kugira icyerekezo kimwe; twubakira ku mbaraga zifatika kugira ngo tugere ku ntego twihaye.”

Mu kiganiro Umuyobozi w'Ishami ry'Igenamigambi mu Ntara y’iburasirazuba, Ndahiro Richard yahaye abitabiriye uyu mwiherero, yagaragaje ko igenamigambi ry’Akarere risaba ubufatanye, asaba buri wese kugira intego yo gusoza inshingano.

“Igenamigambi ni umurongo ngenderwaho, ariko rigomba gushyirwa mu bikorwa binyuze mu bufatanye no gukorera hamwe. Umuturage agomba kuba ku isonga mu byo dukora byose.”

Impuguke ifasha Akarere gutegura igenamigambi ry'iterambere ry'Akarere [DDS], Dr. Birasa Nyamulinda, yatanze ikiganiro ku bakozi b'Akarere bari mu mwiherero uri kubera mu Murenge wa Mareba, kigaruka ku mishinga n'ibikorwa bizakorwa mu myaka itanu iri imbere asaba buri wese kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ibikubiye muri gahunda y’igenamigambi ry’Akarere.

“Gahunda y’imyaka itanu igomba kuba iyacu twese. Nta muyobozi ugomba gusigara inyuma mu ishyirwa mu bikorwa ryayo. Tugomba kuyumva, kuyigira iyacu no kuyishyira mu bikorwa.”

Abitabiriye uyu mwiherero batanze ibitekerezo bitandukanye n'inyunganizi zigaruka mu gutegura neza ibikorwa na gahunda ziri mu mwaka w'Ingengo y'Imari y'Akarere ya 2025-26, kunoza imitangire ya serivisi n'ibikorwa biri mu igenamigambi ry'igihe kirekire.