UBUYOBOZI BW’AKARERE KA BUGESERA BUSABA ABATURAGE KUTAGURISHA UBUTAKA HUTIHUTI
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Umwali Angelique yagaragarije abaturage igihombo kiri mu kugurisha ubutaka muri iki gihe ngo kuko iterambere ry’ibikorwaremezo by’imishinga itandukanye ikorerwa muri aka karere, birimo ikibuga cy’indege, bizamura agaciro k’ubutaka; asaba abaturage kubika ubutaka bwabo nk’umutungo uzabageza ku iterambere bifuza mu myaka iri imbere.
Mu kiganiro aherutse kugirana n’abaturage b’Umurenge wa Rilima ahubakwa ikibuga mpuzamahanga, yabagaragarije ko mu myaka iri imbere ubutaka bwabo buzaba bumaze kugera ku kiguzi cyikubye inshuro nyinshi ibikorwaremezo birimo imihanda ya kaburimbo, inganda, ikibuga cy’indege n’ibindi, nibimara kuzura.
Yagize ati: “Ibikorwaremezo bituma ubutaka bwikuba mu gaciro. Ubwo abahanga bari kureba igishushanyo mbonera baba batangiye kuza kubagurira, kubera ko badakeneye kuhatura ahubwo ari ukugira ngo bahabike ibyo byose nibimara kuhagera bazahagurishe hikubye inshuro nyinshi, ugasanga ba baturage bacu baciye bugufi ubuyobozi bwegereje ibikorwaremezo kugira ngo batere imbere ugasanga ayo mahirwe ntabwo abagezeho.”
Akomeza agira inama abaturage kubika ubutaka bwabo nk’umutungo uzabagoboka mu myaka iri imbere, ati: “Rwose imitungo yangu muyifate neza kuko ni imari irimo zahabu. Ushobora kwemera gusonza uyu munsi ariko mu mwaka umwe, ibiri inzara ukayishira burundu.”
Umwali kandi yibutsa abafite ubutaka gutunga ibyangombwa byabwo bibaruye mu mwirondoro wabo.
Ati: “Ubu butaka dutunze buba ubwawe iyo ubufitiye icyangombwa, umuntu waguze ubutaka akaba abutunze butamwanditseho; nakubwira ngo uwo mutungo ufite ntabwo ari uwawe. Niyo mpamvu mbashishikariza, ko ufite umutungo umwandikwaho. Nkongera gushishikariza nanone abantu bagura gushishoje kandi bagure n’umuntu uhita ubakorera ihererekanya, kandi nusanga iyo sambu itarakorerwa izungura ngo buri wese abone agapariseri ke, nakugira inama yo kuba utuje.”
Ubuyobozi bw’Akarere bushishikariza buri muturage ukeneye kumenya amakuru kugana umukozi ushinzwe ubutaka n’imiturire ku rwego rw’Umurenge.
Akarere ka Bugesera kandi gatangaza ko mu bibazo by’abaturage kakira, ibisaga 85 % biba ari ibibazo bishingiye ku butaka.