Ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera, burasaba abafatanyabikorwa b’akarere ubufatanye mu gukemura ikibazo cy’amazi make.
Ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera, burasaba abafatanyabikorwa b’akarere ubufatanye mu gukemura ikibazo cy’amazi make.
kuwa kabiri tariki 22/3/2016, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’amazi, wizihirijwe mu murenge wa Nyarugenge, Bwana Vedaste Tuyisenge Umuyobozi w’ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi WASAC, ishami rya Bugesera yagaragaje ko hakenewe miliyoni 560000000 y’amafaranga y’u Rwanda kugirango abe yakongeraho umuyoboro w’amazi ku wari usanzwe ukoreshwa ndetse agasana n’ibindi bikorwa byamazi aturuka ku ruganda rw’amazi rwubatse ku kiyaga cya cyohoha y’epfo yoherezwa mu bigega hirya no hino. Nk’uko Paterne Twagirayezu umuyobozi w’uruganda rw’amazi rwa Ngenda yabitangarije abitabiriye ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’amazi; Akarere ka Bugesera gafite amazi menshi kuyatunganya bisaba ubufatanye.
Mu ijambo rye, Bwana Tuyisenge Umuyobozi w’ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi WASAC yatangaje ko hakenewe736000 m3 , kugira ngo nibura buri muturage ajye abona Litiro 20 buri munsi, ariko kugirango umuntu wese abone amazi uko abyifuza hagombye kuboneka 10000 m3. Kuko kuri ubu uruganda rw’amazi rwa Ngenda rwubatse ku kiyaga cya cyohoha rwohereza 3500 m3 naho umugezi wa Rwakibirizi haboneka 400 m3 ku munsi. Ayo mazi yoherezwa hakoreshejwe gusaranganya kuko iyo amazi yoherejwe mu gice kimwe ikindi kiba ntayo gifite. Ibi bituma imirenge yose idashobora kubonera amazi rimwe, dore ko hari nk’umurenge ushobora kubona amazi rimwe mu cyumweru.
kugirango ikibazo cy’ibura ry’amazi, kirangwa mu Karere ka Bugesera kirangire. Bwana Kananga Jean Damascene umukozi w’akarere ushinzwe amazi n’isukura, yasabye abafatanyabikorwa bakorera mu karere ka Bugesera ubufatanye. Agira ati “hakenewe ubufatanye bwanyu kugira ngo iki kibazo cy’amazi kirangire burundu’’.
Nk’igisubizo ku mazi mu Karere ka Bugesera Bwana Tuyisenge agira ati: ” ku bufatanye n’akarere ndabizeza ko mu mwaka wa 2018, iki kibazo kizaba cyabonewe igisubizo; bitewe n’izindi nganda zigiye kubakwa harimo urwo ku ruzi rw’akagera ruzatunganya 10000 m3, ndetse no ku mugezi wa Kanyonyomba hateganyijwe 3000 m3”.
Mukantare Jacqueline