UBUYOBOZI BW’AKARERE BWAKORANYE INAMA N’ABAYOBOZI B’AMASHAMI IGAMIJE GUFATIRA HAMWE INGAMBA ZO KWESA IMIHIGO YA 2025-2026
Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 14 Nyakanga 2025, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Umwali Angelique, yayoboye inama yahuje abayobozi b’amashami mu Karere mu rwego rwo kurebera hamwe uko Imihigo y’umwaka ushize yeshejwe ndetse no gusuzumira hamwe ibikorwa by’umwaka w’Imihigo wa 2025-2026.
Ni Inama yitabiriwe n’abayobozi b’amashami mu karere ka Bugesera, abakozi bakurikirana imihigo y’akarere n’abandi
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Umwali Angelique yashimiye abakozi b’Akarere ku ruhare bagize mu kwesa imihigo y’akarere mu mwaka wa 2024-2025 abasaba kuzakorana umuhate no mukwesa iy’uyu mwaka wa 2025-2026.
Kugeza ubu mu kwesa imihigo 120 y’umwaka wa 2024-2025, Akarere ka Bugesera kayesheje ku kigero cya 97.58%.