UBUYOBOZI BW’AKARERE BWASUZUMYE ISHYIRWA MU BIKORWA RY’IMIHIGO Y’AKARERE 2025–2026, BWIYEMEZA KUYIHUTISHA.
Abayobozi b’amashami mu Karere ka Bugesera bahuriye mu nama igamije gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’Imihigo y’Akarere ya 2025-2026, hamwe n’imyanzuro y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, ndetse n’ibindi bikorwa bigamije guteza imbere Akarere ka Bugesera n’abaturage.
Iyi nama yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard yabaye kuri uyu wa mbere tariki ya 13 Ukwakira 2025.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yasabye abayobozi b’amashami kugaragaza uruhare rwabo mu gushyira mu bikorwa imihigo, cyane cyane mu bijyanye n’imibereho myiza y’abaturage, iterambere ry’ubukungu, n’imiyoborere myiza.
Yibukije kandi aba bayobozi ko ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta rigomba kwitabwaho byihariye kugira ngo Akarere gakomeze kugira imikorere inoze ishingiye ku mucyo n’ubunyangamugayo.
Yagize ati: “Dukwiye gufatanya mu gukemura ibibazo byagaragajwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, tugashyiraho ingamba zihamye kugira ngo bitazongera kugaruka. Ni inshingano yacu nk’abayobozi gukorera mu mucyo no kubahiriza amategeko mu mikorere yacu ya buri munsi.”
Muri iyi nama kandi abayobozi b’Amashami bavuze ko bagiye kongera imbaraga mu kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo y’Akarere muri uyu mwaka wa 2025-2026 kugira ngo bizabafashe kuyesa ku gihe kandi ku gipimo kiruta icyo umwaka wa 2024-2025 aho Akarere ka Bugesera kari kayesheje ku kigero cya 94%.
Abitabiriye inama bagarutse ku bikorwa bitandukanye biri mu mihigo y’Akarere, birimo kubaka no gusana ibikorwa remezo by’amashuri n’amavuriro, gutanga serivisi zinoze ku baturage, guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, ndetse no gukomeza gahunda yo gufasha abaturage kwivana mu bukene.
Iyi nama yayobowe n'Umuyobozi w'Akarere, Mutabazi Richard (Hagati) ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere Wungirije ushinzwe imibereho myiza y'Abaturage, Imanishimwe Yvette (Ibumoso) ndetse n'umunyamabanga nshingwabikorwa w'Akarere Nkuranga Joseph (Iburyo)

