Ubutumwa bugamije kugira Bugesera icyeye, itekanye kandi iteye imbere

Kuba Bugesera ari Akarere k’ubudasa ni kimwe mu bituma bagira icyerekezo cyo kugira Akarere gacyeye kandi gatekanye. “Ntibishobora kugerwaho mu gihe abagatuye batarasobanukirwa akamaro k’isuku”: CG Emmanuel Gasana Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba.

 Urubyiruko rw’abakorerabushake 435, abakozi b’utugari 71 bashinzwe imibereho myiza y’abaturage n’iterambere ry’ubukungu n’aba DASSO ku rwego rw’imirenge bahawe amahugurwa agamije kubongerera ubumenyi ku bukangurambaga bw’isuku n’isukura. Abandi bahawe amahugurwa y’isuku n’isukura ni imboni z’umutekano 500 n’imboni z’ibidukikije n’abacukuzi ba Mine na Kariyeri 650.

Mu mahugurwa agenewe imboni z’ibidukikije n’abacukuzi ba Mine na Kariyeri agamije kubafasha kubungabunga ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, Umuyobozi w’akarere Richard Mutabazi ati : “haracyari ibyo kunozwa, bigatuma Akarere kagera ku cyerekezo kihaye”.   

Abahuguwe bafashe ingamba

Nyuma yo kugaragarizwa ibikibangamiye isuku ndetse n’ibidukikije mu Karere ka Bugesera, imboni z’ibidukikije n’abacukuzi ba Mine na Kariyeri biyemeje gukangurira abaturage kurushaho kurangwa n’isuku, kugira ngo bagire Akarere gacyeye kandi gatekanye. Mayor Mutabazi Ati “Turacyajugunya ibikoresho ahabonetse hose. Turacyabona inyubako zituzuye, ubona ugasanga irasa nabi, yaratawe, yamezemo ibyatsi birayisumba, n’ibindi bitanoze.

“Nk’abakorerabushake icyo basabwa ni ubufatanye n'ubuyobozi kugeza Akarere aho kishimirwa  n'abagatuye”: Bwana Cyubahiro Clement uhagarariye abakorerabushake. yibutsa abakorerabushake bafasha inzego z'ubuyobozi gukurikirana isuku n'isukura n'indi mirimo ituma Bugesera iba icyeye, itekanye kandi iteye imbere.

Nyuma yo kugaragarizwa ibikibangamiye isuku ndetse n’ibidukikije mu Karere ka Bugesera, imboni z’ibidukikije n’abacukuzi ba Mine na Kariyeri muri ako Karere, biyemeje gukangurira abaturage kurushaho kurangwa n’isuku, kugira ngo bagire Akarere gacyeye kandi gatekanye