Uburyo bwo guhabwa ibigo ku biga imyuga mu mashuri yisumbuye bwarahindutse

Uhereye mu mwaka w’amashuri 2017 umunyeshuri uzajya mu cyiciro cya 2 mu ishuri ry’imyuga azihitiramo igice kimwe kirebana n’umwuga umunogeye. Mu nama itegura itangizwa ry’amashuri 2017, inama yabaye taliki 20/1/2017 mu Karere ka Bugesera, Bwana Gashumba Jacques umuyobozi w’uburezi mu Karere ka Bugesera yavuze ko uyu mwaka w’amashuri 2017 umunyeshuri uzajya mu kigo cy’ishuri ryisumbuye cy’imyuga icyiciro cya 2 azakurikirana umwuga umwe. Atanga urugero yavuze ku munyeshuri wiga kubaka ko ashobora gukurikirana kunoza ibyo gusasa amakaro. Ati : « Byagaragaye ko kwiga ikintu kimwe bimufasha kumenya umwuga we neza». Gashumba yavuze ko umunyeshuri atazahabwa ibaruwa umuha agashami azakurikirana. Ati : «umunyeshuri azitoranyiriza agashami azabanza gukurikirana mbere y’uko azarangiza udushami duteganyijwe kugirango abashe gukurikirana amasamo yo muri Kaminuza. Nk’uko Gashumba yabitangarije abayobozi b’ibigo, amashuri ya tekiniki yahinduriwe uburyo bwo kwiga ku buryo buri mwaka umunyeshuri azajya ahabwa impamyabumenyi yamufasha kujya kwihangira umurimo yifashishije ubumenyi yahawe muri uwo mwaka. Gashumba yasobanuye ko buri mwaka azajya ahabwa impamyabumenyi ijyanye n’amasomo yakurikiranye muri uwo mwaka. Ayo masomo azajya ahabwa buri mu mwaka mu gihe cy’imyaka 4 azaba yabasha gukomeza kaminuza. Mukantare Jacqueline