“Tuzirikane icyorezo cya Covid-19 ariko dukomeza imirimo”: Mayor Richard Mutabazi

Kalisa Leonidas Umuyobozi w’umudugudu  wa Kibungo Umurenge wa Ngeruka arashima gahunda yo gufatanya hagati y’abayobozi n’abaturage mu kwikemurira ibibazo. Ati: “Mu gihe cyo gushyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda no gukumira ikwirakwira rya Covid-19, nta mwanya wabonekaga wo kwigisha abaturage.  Kuba hasubukuwe gahunda yo kwegera abaturage tuzasubukura n’ibikorwa by’imihigo yo gusibura imihanda, kubakira abatishoboye n’indi mihigo twahize ku rwego rw’umudugudu”. Ni mu muhango w’ubukangurambaga watangijwe n’Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera Bwana Mutabazi Richard, ari kumwe n'inzego z'Umutekano mu murenge wa Ngeruka.

Ubwo Bwana Mutabazi Richard yatangiza gahunda  yo kwegera abaturage no kwikemurira ibibazo, kuri uyu wa 9 Nzeri 2021, yibukije ko icyorezo cya Covid-19 kigihari kandi ko n’ingamba zo kwirinda ikwirakwira ryacyo zikomeje. Akomeza yibutsa ko hari ibyo icyorezo cyatwigishije bigahindura umuco wacu nko gusuhuzanya duhana ibiganza n’ibindi bijyanye n’isuku ihoraho nko  gukaraba intoki kenshi. Uwo muco tugomba kuwukomeza, tugakomeza imirimo tukabana nacyo. Ati: "Dusubire mu murongo wo kwikemurira ibibazo Covid-19 yadukuyemo, tuzirikane icyorezo ariko dukomeza imirimo". Mayor Mutabazi asaba abaturage ubufatanye. Ati:"Twongere twicare dukemure ibibazo by'ihohoterwa, amakimbirane mu miryango, turangize imanza zitarangiye n'ibindi, umurongo twataye tuwugarukemo.

Umuyobozi wa Police mu Karere ka bugesera  CIP Morice Karangwa yibukije ko ubu bukangurambaga butangijwe butazakuraho ingamba zo gumira ibyaha na Covid-19. Akomeza yibutsa umibare y’abantu bemerewe gutaha ubukwe n’abemerewe kujya mu muhango wo gushyingura n’ikiriyo. Ati: “Ubukwe bwitabirwa n’abantu bangana na 30% y’ubushobozi bw’icyumba  cyangwa urusengero bigiye kubakira naho gushyingura n’ikiriyo amabwiriza y’inama y’abaminstre ateganya abantu 10.

Gahunda yo kurushaho kwegera abaturage no kwikemurira ibibazo yatangijwe ku mugaragaro mu Murenge wa Ngeruka. Ubu bukangurambaga bwakozwe mu Mirenge yose igize Akarere.