SOBANUKIRWA UKO IBIYAGA BYA BUGESERA BYAZAMUYE UBUKUNGU BW’ABABITURIYE
Akarere ka Bugesera gafite ibiyaga bigera kuri 9, birimo ibifite ubuso bunini nk’Ikiyaga cya Rweru (gifite ubuso bwa hegitari zisaga 10,000), Cyohoha, Kidogo, Rumira n’ibindi. Ibi biyaga bigize umutungo kamere w’agaciro gakomeye, kandi bikomeje kugira uruhare rugaragara mu kuzamura imibereho y’abaturage no guteza imbere ubukungu bw’akarere.
Ibi biyaga byafashije mu guteza imbere ubuhinzi bugezweho bushingiye ku kuhira. Ku bufatanye n'abafatanyabikorwa, mu Mirenge Itandukanye hashyizweho ibice bikorerwamo ubuhinzi hakoreshejwe uburyo bwo kuhira mu bice ikikije ibiyaga, bikagabanya ingaruka z’amapfa.
Mukamana Vestine, umuhinzi wo mu Murenge wa Ruhuha, avuga ko kuba baturiye ibiyaga byabafashije kwiteza imbere.
Ati: "Mbere twarahingaga tugategereza imvura gusa. Ubu tubasha guhinga kenshi, tugasarura kabiri cyangwa gatatu mu mwaka. Byatumye turwanya inzara kandi twinjiza amafaranga.”
Nshimiyimana Jean de Dieu ukora uburobyi mu kiyaga cya Rweru avuga ko ibi biyaga bibafasha kurwanya ubukene binyuze mu burobyi ndetse no gucuruza amafi.
Ati: "Uburobyi ni bwo bufasha abana banjye kwiga. Mbyuka mugitondo njya kuroba amafi hanyuma ngakuramo ayo turya andi nkayagurisha. Iyoari mu gihe cyo kuroba usanga abaturage twese hano mu isanteri tumeze neza.”
Ikindi abaturage batuye mu Karere ka Bugesera bavuga ko ibiyaga byabafashije ni uko ari kimwe mu bikurira bamukererugendo baturutse mu bice bitandukanye by’isi.
Mu gufasha bamukeragendo, muri uyu mwaka wa 2025 ku bufatanye n’inkeragutabara ku nkengero z’Ikiyaga cya Mirayi hashyizwe ubwato bwa siporo buzajya bufasha abasura iki gice kuhasura ndetse no gukora siporo.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Rubingisa Pudence, avuga ko nk’ubuyobozi bazakomeza kugira ubufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye mu guteza imbere ibikorwa by’ubukerarugendo by’umwihariko ubushingiye kuri siporo yo mu mazi.
Ati: “Ibi biyaga tugomba kubibyaza umusaruro hakabaho na siporo yo mu mazi bikagera no ku rwego mpuzamahanga. Tuzakomeza rero natwe gushyiraho akacu mu gufatanya n’Inkeragutabara, ndetse turaha ubutumwa abikorera mu bice by’ubukerarugendo na siporo gusura iki gihangano gishya.”
Mu Karere ka Bugesera habarizwa ibiyaga Icyenda (9) birimo Cyohoha ya Ruguru, Cyohoha y’epfo, Rumira, Kirimbi, Gaharwa, Rweru, Mirayi, Gashanga na Kidogo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera burashishikariza abaturage n’abafatanyabikorwa gukomeza kubungabunga ibiyaga, kuko biri mu nkingi z’iterambere rirambye.
Ikiyaga cya Mirayi giherereye mu murenge wa Gashora ku bufatanye n'Inkeragutabara cyashyizwemo ubwato bwa siporo yo mu mazi bwiswe ‘AMAREBE CYCLE BOOT TOURS’
Ibiyaga bitandukanye bikorerwamo ibikorwa by'uburobyi.
Mu nkengero z'ikiyaga cya Mirayi hashyizweho hoteli ifasha abahasura izwi ku izina rya Bugesera Lake Hotel.
Ku nkengero z'ibiyaga hakorerwa ibikorwa by'ubuhinzi
