Siporo ubwayo ni ubutumwa, hiyongeyeho n’ubuvuzi
Nk'uko bimaze kuba umuco buri cyumweru cya gatatu cya buri kwezi, kuwa 23 nzeri 2018 mu gitondo, mu Karere ka Bugesera, mu Murenge wa Nyamata habereye siporo rusange (sport de masse). By’umwihariko ikaba yitabiriwe n'abaturage benshi biganjemo urubyiruko, abanyeshuri, ingabo na police. Abandi bitabiriye siporo ni SP Anastase Bahire uhagarariye police mu Karere ka Bugesera, Imanishimwe Yvette umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza.
Mu butumwa bwatanzwe nyuma ya siporo, Imanishimwe Yvette yagarutse kuri gahunda za Leta zirimo kwirinda ibyaha, ubuzererezi, ibiyobyabwenge, kwirinda umwanda n'izindi. Wabaye n’umwanya mwiza wo kwipimisha indwara zitandura.
Yaboneyeho kubararikira siporo rusange mu kwezi gutaha gutaha izaba kuwa 21/10/2018.