Serivisi yihuse mu cyumweru cyahariwe ubutaka
Buri munsi, mu Karere ka Bugesera, abaturage basaga magana abiri bahabwa seivisi zirebana n’ubutaka muri iki cyumweru cyahariwe ubutaka. Iki gikorwa kimaze kwinjiza umusoro usaga miliyoni mirongo irindwi nk’uko bisobanurwa na Umuhoza Adelte Christian umuyobozi wa one Stop Center mu Karere ka Bugesera.
muri ibi byumweru bitatu bizasozwa tariki 30 Ukwakira 2017 mu cyumeru cyiswe icyumweru cy’ubutaka, Akarere ka Bugesera kari muri gahunda yo gukangurira abaturage serivisi z’ubutaka. Nk’uko Umuhoza Adelte Christian abivuga ikigamijwe ni ugushyira imbaraga mu gusobanurira abaturage servisi zirebana n’ubutaka n’amategeko agenga ubutaka, bakangurirwa kugana serivisi.
Muri ibi byumweru bitatu byahariwe icyumweru cy’ubutaka abakozi b’Akarere, Urwego rw’igihugu rushinzwe ibyo ubutaka (Rwanda Housing Authority), Minisiteri y’Ubutaka bahagaritse indi mirimo bitangira icyo gikorwa. Ikigaragara ni uko serivisi zitangwa muri iki cyumweru zihuta.
Nk’uko Umuhoza abivuga Igihe cyahariwe gushyira imbaraga mu bijyanye n’ubutaka n’ubutaka mu Karere ka Bugesera umusoro winjijwe ku musoro w’ubutaka n’ibijyanye nabyo urenga miliyoni mirongo irindwi z’amafaranga y’u Rwanda.
Icyumweru cyahariwe ubutaka cyatangiye tariki 8 ukwakira 2017 kikazasozwa tariki 30 ukwakira 2017.