Serivise z’ubuvuzi zatangirwaga gusa ku bitaro bya Nyamata ziri gutangirwa mu muri Ngeruka

Ikigo nderabuzima cya Ngeruka cyatangiye kuvura amenyo no gutanga serivise yo kubaga ku babyeyi  babyara Kwagura ikigo nderabuzima ni igisubizo ku rugendo rurerure rwakorwaga bageza umubyeyi ku bitaro by’Akarere bya Nyamata.

Abaturage batuye mu mirenge ya Ngeruka, Ruhuha, Mareba, Nyarugenge na Shyara byagoraga kugera ku bitaro by’Akarere ka Nyamata kubera urugendo ruhari, bamaze kubona ivuriro ryunganira ibitaro bya Nyamata. Muri iyi ngengo y’imari 2022-2023 iri vuriro rimaze kwagurwa ryongerwamo  serivise zo kuvura amenyo na serivise yo kubaga ku babyeyi babyara. Ubuvuzi bwo guvura amenyo na serivisi yo kubaga ababyeyi yatangirwaga gusa ku bitari bya Nyamata   

 Ni nyuma y’uko abatura bo muri iyi mirenge bagaragaje ikibazo bahuraga nacyo kijyanye n’ubuvuzi bwihariye bw’amenyo nicyo ababyeyi bakeneraga ubuvuzi bwisumbuyeho kuberako hari ubwo umubyeyi biba ngombwa ko abyara bamubaze.

Kubaka ibi bitaro byashyizwe mu mihigo y’Akarere 2022-2023. Madam Umwali Angelique Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu avuga ko iki gikorwa remezo kiri mu cyerekezo cy’u Rwanda harimo no kwegereza ubuvuzi abaturage no gushyira umuturage ku isonga