RWERU: KU BUFATANYE BW’INGABO NA POLISI HATASHYWE URUGO MBONEZAMIKURIRE
Ku bufatanye bw’Ingabo na Polisi y’u Rwanda mu karere ka Bugesera, hatashywe ku muraragaro Urugo Mbonezamikurire y’abana bato rwitezweho gufasha abana batuye mu mudugudu w’Icyitegererezo wa Rweru ndetse n’abawuturiye kuhabonera inyigisho za gahunda zagenewe amarerero; harimo kurwanya imirire mibi n’igwingira, gucunga umutekano w’abana, isuku n’ibindi bikorwa bigamije kuzamura imikurire myiza y’umwana.
Igikorwa cyo gutaha ku mugaragaro uru rugo mbonezamikurire, cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 03 Nyakanga 2025.
Umuyobozi w’Akarere, Mutabazi Richard yagaragaje ko uru rugo mbonezamikurire y’abana bato ruje kuba igisubizo mu kwita ku mikurire y’abana bato no mu burere bwabo.
Ati: “Uyu munsi turishimira intambwe mu burere bw’abana bacu. Inyubako tubonye ntifatwe nk’inyubako gusa, ahubwo ibe igicumbi cy’imikurire myiza cy’uburere bwiza, cy’ubuzima buzira umuze n’imikurire myiza twifuriza abana bacu aribo ejo hazaza h’Igihugu cyacu. Iyi nyubako igamije gufasha abana bato kubona uburere bufite ireme bigatuma n’ababyeyi babona uko bajya mu mirimo kuko bazi ko aho babasize hizewe.”
Dusabemariya Donatille, umuturage wo mu Murenge wa Rweru ashima Ingabo na Polisi zubatse iri rerero ngo kuko rizabafasha kwita ku bana babo neza.
Ati: “Iri rerero rije turikeneye cyane kandi murabona ko ryubatse neza ku buryo rizafasha abana bacu kwiga neza gahunda Leta iba yabateganyirije. Ni igisubizo cyiza kuri twe kuko tubonye ahantu twizeye ho gusiga abana bacu maze tukajya gukora imirimo.”
Kuri uyu munsi wahariwe ibikorwa by’inzego z’umutekano mu Rwanda, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Bugesera, SSP Kabera Eric yavuze ko ibikorwa by’inzego z’umutekano mu iterambere ry’Igihugu bigamije kuzamura imibereho y’umuturage muri rusange; bizajya bikorwa buri mwaka.
Ati: “Ibi bikorwa by’inzego z’umutekano bizakomeza, sibyo bya nyuma ahubwo ni ngarukamwaka mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage. Turabasaba rero kubirinda bikagira umutekano usesuye.”
Urugo Mbonezamikurire y’abana bato rwuzuye rutwaye asaga miliyoni 26 z’amafaranga y’u Rwanda. Mu Karere ka Bugesera habarurwa ingo mbonezamikurire y’abana bato zirenga 1600 zakira abana basaga ibihumbi 56.



