Rweru abaturage 62 borojwe na bagenzi babo.

Rweru abaturage 62 borojwe na bagenzi babo. Kuwa 19/4/2016 mu Murengewa Rweru horojwe abaturage 62 mu rwego rwo gufasha abandi bataragerwaho, abo baje basanga abandi 58 bamaze kwiturwa na begenzi babo. Mu nka 1600 zatanzwe mu karere ka Bugesera 40% ni ukuvuga inka 550 nizo zatanzwe mu Murenge wa Rweru. Kumunsi gutangiza icyumweru cya Gira inka mu Murenge wa Rweru abaturage 62 borojwe na bagenzi babo. Atangaza ibikorwa bigiye gukorwa nyuma yo gusoza gahunda yo gutanga inka 550 mu murenge wa Rweru, Bwana Nsanzumuhire Emmanuel Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera yatangaje ko gahunda igiye gukomeza, ari iyo koroza abandi. Hagamijwe gukangurira abaturage kwitegura korozwa, umufatanyabikorwa uhagarariye RAB Bwana Sendege Norbert yibukije abari aho ibyangombwa bisabwa uhabwa inka. Bwana Sendege ati : "harimo kuba yarubatse ikiraro azakiriramo iyo nka , afite ubwatsi buzatunga inka". Andi mabwiriza ahabwa ugiye korora ni uko agomba gufata neza inka hagamijwe ko yorora, cyane ko ihabwa umuntu nta yindi asanzwe afite, ndetse akoroza n’undi utarabona inka kugeza ubwo umuturage wese azagerwaho. Andi mahame agenga inka yahawe umuturage ni uko idashobora kugurishwa uko abonye ubukene buje ndetse kuri uwo munsi Umuyobozi w’Akarere Bwana Nsanzumuhire yasabye ko abaturage 14 bagurishije inka bahawe bagomba kuzigarura. Mu rwego rwo gushishikariza aborozi gufata neza inka bahawe, Akarere kahembye abaturage 5 bahize abandi mu gufata neza inka baturutse mu Mirenge ya Mwogo,Mareba, Musenyi, Rweru na Ririma. Abo baturage bahembwe ipompo yo gufitera inka n’umunyu w’inka. Mukantare Jacqueline