RILIMA: ABATURAGE BUBAKIWE INZU N’URUBYURUKO BARAVUGA KO ZIGIYE KUBAFASHA KWIVANA MU BUKENE
Imiryango ibiri itishoboye yo mu Murenge wa Rilima itaragiraga aho kuba, irashimira ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera ku kuba yarubakiwe inzu zo kubamo mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’imiryango itishoboye itagira amacumbi yo kubamo no kuyifasha kwivana mu bukene.
Iyi miryango yubakiwe izi nzu binyuze mu bufatanye bw’Akarere ka Bugesera n’umuryango Fondazione Marcegaglia banifashisha urubyiruko rwigiye imyuga mu ishuri Marcegaglia VTC.
Dusabimana Jeannette, ni umwe mu baturage bahawe inzu, avuga ko umuryango we utishoboye ngo kuko umugabo we afite ubumuga kandi batagiraga aho kuba, ashimira ubuyobozi bwamwubakiye icumbi n’umuryango we.
Ati: “Batwubakiye inzu tutaragiraga aho kuba. Ni impano ikomeye mu buzima bwacu, kandi kuba ari inzu zubatswe n’urubyiruko nabyo byaradushimishije kuko bafite ubumenyi bwo kubaka Igihugu.”
Mugenzi we na we wahawe inzu yo kubamo yubakiwe ni Niyokwizerwa Joselyne, yashimye ubuyobozi kuba bwabatekerejeho ndetse ko bigiye kubarinda guhora basohorwa mu nzu z’ubukode.
Ni inzu zubatswe n’urubyiruko rwiga amasomo y’ubwubatsi mu ishuri rya Marcegalia VTC ry’ Umuryango ‘Fondazione Marcegaglia’ ukorera muri Bugesera.
Umuyobozi w’uyu muryango, Rwagaju Desire, avuga ko kubakira abo baturage bigamije gukomeza gufatanya na Leta guteza imbere imibereho y’abaturage cyane cyane mu gufasha abaturage batagira aho kuba bakaborerwa aho kuba.
Yagize ati: “Inzu imwe yatwaye asaga miliyoni 13 Frw. Iriya miryango yabonye inzu twujuje muri iyi mpeshyi ariko hari izindi nzu twubatse zigeze kuri 27, zubatswe mu bihe bitandukanye. Ni imiryango 12 twagomba kubakira mu myaka 2 n’igice, yahereye mu 2023. Ibi rero ni mu buryo bwo gufatanya na Leta gufasha abaturage kugira imibereho myiza, bakagira aho kuba.”
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Imanishimwe Yvette, yavuze ko inzu zubakiwe abo batishoboye ari izabo ko bakwiye kuzifata neza kugira ngo zibagirire akamaro. yagize ati: “Turashima ubufatanye mu kugira ngo umunyarwanda agire imibereho myiza. Icyo dusaba rero imiryango yahawe amacumbi ni ukuyafata neza bakumva ko ari ayabo, nihagira itafari rivaho barisubizeho kandi bazahore bafite isuku mu rugo.”
Muri uyu mwaka kandi, Umuryango ‘Fondazione Marcegaglia’ wafashije urubyiruko 460 gusoza amasomo atandukanye mu myuga n’ubumenyingiro mu ishuri ryayo.


