REDO IGIYE GUFASHA ABAHINZI BAHINGA KU NKENGERO Z’IKIYAGA CYA RWERU MU MUSHINGA WO KUHIRA HEGITARI 20 HAKORESHEJWE IMIRASIRE Y’IZUBA

Ku bufatanye bw’Akarere ka Bugesera n’Umuryango wita ku bidukikije n’amajyambere y’icyaro, (Rural Environment and Development Organisation) bamurikiye abahinga ku nkengero z’ikiyaga cya Rweru umushinga ugamije kubafasha kuhira imyaka ku buso bwa hegitari 20 hifashishijwe ingufu zituruka ku mirasire y’izuba.

Igikorwa cyo kumurika uyu mushinga wo kubaka ibikorwaremezo byifashishwa mu kuhira imyaka, cyabereye mu Murenge wa Rweru kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Nzeri 2025.

Umuyobozi w’Umuryango wita ku bidukikije n’amajyambere y’icyaro Dr. Gashumba Damascene avuga ko uyu mushinga uzafasha abaturage kwita ku bidukikije no kubona umusaruro w’imboga n’imbuto zihingwa ku nkengero z’ikiyaga cya Rweru, ati: “Uyu mushinga ugamije gufasha abaturage baturiye ikiyaga cya Rweru kugira ngo bagire uruhare mu kukibungabunga, ariko nanone dushaka ko izuba ryari ryarazengereje abaturage hano twaribyaza igisubizo cyo kongera umusaruro. Ubu rero amazi azajya akururwa n’imirasire y’izuba iyajyane hejuru ku musozi, noneho abaturage bayakure ku musozi buhire imyaka yabo.”

Akomeza avuga ko mbere yo gutangaza ku mugaragaro uyu mushinga, habanje kuwugeragereza kuri hegitari hegitari eshanu, ati: “Twari twaratangiranye hegitari eshanu tugerageza umushinga tubona ko bishoboka, noneho ubu tukaba twonyereyeho izindi hegitari 15. Ubu rero muri cya gihe cy’izuba bagiye kujya bakora cyane bongere umusaruro.”

Musabyimana Jean de Dieu wo mu Murenge wa Rweru, umuhinzi ukorana n’umushinga wa REDO ufasha abahinzi kuhira imyaka, ati: “Bizadufasha kuko aho babanje gukorera igerageza kuri hegitari eshanu byatanze umusaruro. Ubu rero kuba bagiye kwagura ubuso bwo kuhira bakabugira bunini bizarushaho gutunga abantu benshi.”

Umuyobozi w’Ishami ry’ubuhinzi, ubworozi n’umutungo kamere mu Karere ka Bugesera, Ntazinda Rongin yagize ati: “Kubera kandi abaturage baba barahuye n’ingaruka zo kubona izuba ryinshi, bakaba bagiye kubafasha 100% kubona icyanya cyuhirwa kuri hegitari 15, ubwabo nibo bantu bambere bagiye kwishimira uyu mushinga kuko uje gusubiza ikibazo bari bafite.”

Akomeza avuga ko uyu mushinga wo kuhira uzafasha mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe ndetse no kubona umusaruro ujya ku masoko mpuzamahanga.

Uyu mushinga wo kubaka ibikorwaremezo byo kuhira no gutera ibiti bivangwa n’imyaka 30,000 ndetse n’iby’imbuto ziribwa bigera kuri 30,000, byose bizatwara amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni 300; bikorwe mu gihe cy’imyaka ibiri.

Mu Karere ka Bugesera habarurwa ubuso bungana na hegitari 2,600 zuhirwa hakoreshejwe uburyo bwo kuhira ku buso buto.