RDB YAGARAGARIJE ABASHORAMARI AMAHIRWE YIHARIYE ARI MURI BUGESERA

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwagaragarije abashoramari amahirwe y’ishoramari ari mu Karere ka Bugesera, arimo icyanya cy’inganda, ibikorwa by’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali n’ibikorwaremezo bigamije guteza imbere ubuhahirane n’ubukerarugendo.

Aya mahirwe yagaragajwe ku wa 26 Kamena 2026 mu nama yiswe “Bugesera Investment Forum”, yahuje abashoramari n’abayobozi mu nzego zitandukanye hagamijwe kwerekana amahirwe y’ishoramari ari muri aka karere.

Abayobozi bitabiriye iyi nama bagaragaje ko Bugesera iri mu turere dufite umuvuduko ukomeye w’iterambere, bitewe n’ibikorwaremezo bikomeje kuhakorerwa ndetse n’umwanya ifite nk’akarere kitezweho kwakira ibikorwa by’ubucuruzi n’ubwikorezi.

Umuyobozi Mukuru wungirije wa RDB, Juliana Kangeli Muganza, yavuze ko Bugesera ifite ubushobozi bwo kuba igicumbi cy’ubucuruzi, inganda, ubwikorezi, ubukerarugendo na serivisi zigezweho.

Ati: “Muri RDB, tubona Bugesera nk’ahantu inzego zitandukanye zunganiranira. Ubwikorezi bufasha inganda, inganda zigatanga akazi kandi zigateza imbere serivisi, maze ishoramari rikabyara imirimo, amafaranga n’amahirwe ku baturage. Twifuza kubona Bugesera ihinduka igicumbi gikomeye cy’ubucuruzi, ubwikorezi, inganda, ubukerarugendo na serivisi zigezweho, kandi uruhare rw’Abanyarwanda rukarushaho kwiyongera muri uru ruhererekane rwose rw’ibikorwa.”

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, na we yasabye abashoramari gukomeza kubyaza umusaruro ayo mahirwe ari muri aka karere.

Yagize ati: “Bugesera si Akarere nk’utundi, ni Akarere gafite umwihariko udasanzwe; ku rwego rw’Igihugu kandi ni n’irembo ry’iterambere ry’ejo hazaza h’u Rwanda.”

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera, Munyazikwiye Faustin, na we ahamagarira abashoramari banini ndetse n’abato kuza gushora imari muri aka Karere.

Ati: “Akarere ka Bugesera ni icyerekezo cyiza cy’ishoramari, tubyaze umusaruro amahirwe akabonekamo.”

Imibare igaragaza ko kuva mu mwaka wa 2018 muri Bugesera hamaze kwandikwa imishinga y’ishoramari 330 ifite agaciro ka miliyari 1,7$, yatanze imirimo ibihumbi 20. Mu mwaka wa 2026 honyine hiyongereyeho indi mishinga 41 ifite agaciro ka miliyoni 27$, izaha akazi abarenga 1,600.

Umuyobozi Mukuru wungirije wa RDB, Juliana Kangeli Muganza, yavuze ko Bugesera ifite ubushobozi bwo kuba igicumbi cy’ubucuruzi, inganda, ubwikorezi, ubukerarugendo na serivisi zigezweho.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard,  yasabye abashoramari gukomeza kubyaza umusaruro ayo mahirwe ari muri aka karere.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera, Munyazikwiye Faustin, ahamagarira abashoramari banini ndetse n’abato kuza gushora imari mu Karere ka Bugesera.